Peace Cup:APR FC yakuye impamba ishyitse i Rubavu kwa Marine FC

Peace Cup:APR FC yakuye impamba ishyitse i Rubavu kwa Marine FC

 Apr 27, 2022 - 13:24

Mu mukino ubanza wa kimwe cya kane mu gikombe cy'amahoro, APR FC yabashije gutsinda Marine FC ibitego bibiri ku busa.

Ni amakipe benshi bakunze kuvuga ko ari mukuru na murumuna baba bahuye ubundi umuto akemera guharira umukuru. Ibi bikaba biva ku kuva ari amakipe yose y'ingabo z'igihugu, ndetse Marine ikaba itajya igora APR FC kandi igora andi makipe makuru.

Ku wa gatandatu tariki 24/04/2022 aya makipe yari yahuye mu mukino wa shampiyona, atandukanwa n'igitego kimwe Itangishaka Blaise yatsindiye APR FC ku munota wa mbere w'umukino.

Kuri uyu munsi APR FC yari yerekeje i Rubavu mu mukino ubanza mu gikombe cy'amahoro mu gushaka kureba ko yarenga kimwe cya kane ikerekeza muri 1/2 aho ifite amahirwe menshi yo guhura na Rayon Sports.

Intwari y'umukino yabaye Kwitonda Allain Bacca watsindiye APR FC ibitego bibiri byose. Igitego cya mbere uyu musore yagitsinze ku munota wa 15 gusa w'umukino. Ku munota wa 39 yongeye kurekura ishoti rikomeye mu kuguru kwe kw'imoso atsinda igitego cya kabiri cya APR FC.

APR FC yatsinze Marine FC(Image:Rwanda Magazine)

Ibi bitego bibiri bya Kwitonda Allain Bacca nibyo byasoje igice cya mbere, ndetse ni nabyo byahaye intsinzi APR FC kuko nta kigomeye cyakozwe mu gice cya kabiri usibye kurinda ibyagezweho mu gice cya mbere.

Uyu wari umukino ubanza, naho umukino wo kwishyura uteganyijwe ku wa gatatu tariki 04/05/2022 ukaba uzakirwa na APR FC. Ikipe ya Marine FC irasabwa kuzatsinda byibuze ibitego 3-0 ikabona kuba yakuramo APR FC.