Willian yashyize hanze akababaro yagiriye mu ikipe ya Arsenal

Willian yashyize hanze akababaro yagiriye mu ikipe ya Arsenal

 Dec 22, 2021 - 07:10

Willian yatangaje ko nyuma y'amezi atatu gusa ageze muri Arsenal, yabwiye umu-agent we ko ashaka kuva muri iyi kipe.

Mu 2020 nibwo amasezerano ya Willian Borges da Silva yarangiye mu ikipe ya Chelsea yakiniraga ahita yerekeza muri mukeba wayo Arsenal.

Mu ikipe ya Arsenal yasinyemo amasezerano y'imyaka itatu ariko uyu mugabo ntiyaje guhirwa muri iyi kipe y'i London.

Hashize amezi atatu gusa uyu munya-Brazil yahise atangira kwifuza kuba yava mu ikipe ya Arsenal kuko atari yishimiye kuba muri iyi kipe itozwa na Mikel Arteta.

Willian aganira na Rio Ferdinand yagize ati:"Ntago nari nishimye niyo mpamvu ntatangaga umusaruro. Sinshaka kubivugaho byinshi ariko sinari nishimye.

"Ariko ubwo nageraga muri iriya kipe, nari nishimye. Kuva ku ntangiro nari mfite ishyaka, nashakaga gukora neza cyane, ikipe nshya, abo dukinana bashya, imishinga mishya.

"Nyuma y'amezi atatu nabwiye umu-agent wange nti 'nukuri ndashaka kugenda'. Sinshaka kuvuga nabi ikipe kuko iyi ni ikipe nkuru, ifite amateka abyibushye, yakiniwe n'abakinnyi bakomeye, ni ikipe ikomeye. Ariko ibyo ntibikora, nibyo bihe birubije nagize mu gihe cyane cyo gukina.

"Ni amafaranga menshi nasize. Gusa rimwe na rimwe amafaranga sicyo kintu cy'ingenzi mu buzima. Ntekereza ko uba ukwiye kwishima, ukishimira kubyuka buri gitondo ujya mu myitozo. Ibyo sinari mbifite rero."

"Nabwiye umuryango wange ndetse nibwira ko ntashobora kuhaguma kuko ntishimye. Ko nkwiye kuhava nkareba ahandi njya kuko nimpaguma nzakomeza kuba uko meze. Kuri nge numva ataribyo ko waguma ahantu udashaka kuguma kubera amafaranga. Kuri nge byari ibyo."

Willian yageze mu ikipe ya Arsenal yitezweho gufasha iyi kipe gukomeza gutera imbere ariko ntibyamukundiye nk'uko yabyifuzaga.

Willian yakinnye imikino 25 muri Arsenal atsinda igitego kimwe gusa muri iyo mikino yakiniye iyi kipe y'i London.

Ubu Willian yahise yerekeza mu ikipe ya Corinthians yo muri Brazil akaba amaze kuyikinira imikino ikenda ariko nta gitego aratsinda.

Willian ntiyahiriwe muri Arsenal(Image:Football London)

Corinthians niyo Willian ari gukinira(Image:Mirror)