Umuherwe Toddy Boehly n'abo bafatanyije bamaze gusinya amasezerano yo kugura Chelsea

Umuherwe Toddy Boehly n'abo bafatanyije bamaze gusinya amasezerano yo kugura Chelsea

 May 7, 2022 - 03:18

Byatangajwe ko umunyamerika Toddy Boehly yamaze gusinya amasezerano yo kugura Chelsea, igisigaye kikaba ari leta y'Ubwongereza izemeza igurishwa rya Chelsea.

Bigaragara ko noneho imyaka 19 Roman Abramovich amaze afite Chelsea igiye gushyirwaho akadomo, nyuma y'uko Toddy Boehly asinye amasezerano yo kugura Chelsea.

Nk'uko bitangazwa na The Telegraph, biravugwa ko Toddy Boehly n'itsinda rye bazatanga miliyari enye z'amapawundi ubundi bakegukana iyi kipe y'i London, ndetse bizarangira mbere y'uko ukwezi kurangira.

Ikipe ya Chelsea yashyizwe ku isoko mbere gato y'uko Roman Abramovich afatirwa ibihano na leta y'Ubwongereza ashinjwa gufasha perezida w'Uburusiya Vladimir Putin n'ubwo we abihakanira kure.

Toddy Boehly na bagenzi be basinye amasezerano yo kugura Chelsea(Image:Getty)

Kugeza ubu Chelsea iri gukorera ku byangombwa byihariye(Special license), ndetse igihe cyabyo kizarangira mu mpera z'uku kwezi. Amakuru ava mu Bwongereza avuga ko minisitiri w'intebe Boris Johnson na bagenzi be batazatambamira Toddy na bagenzi be mu nzira zo kugura Chelsea.

Toddy Boehly na bagenzi be kandi bagomba kunyura mu buyobozi bwa Premier league nabwo bukagira ibyo busuzuma, ndetse byitezwe ko nabo bazemeza igurwa rya Chelsea bitagiranye.

Aya masezerano yasinywe ni intambwe nini yatewe mu igurishwa rya Chelsea, dore ko ari amasezerano asobanura uko byose bizagenda ngo iyi kipe igurwe, harimo amafaranga azatangwa, igihe azatangirwa, ndetse n'ibindi bikenewe ngo uyu muherwe yegukane iyi kipe.