Abemeramana nk'uko bisobanurwa neza n'igitabo bakoresha cya Bibiriya, bizera ko buri wese azasubira mu gitaka nk'uko ariho yavuye, ndetse akazagira igihe cyo kuzuka.
Gusa ibi n'ubwo biba buri munsi ntabwo umuntu ajya abasha kubyakira cyane cyane iyo Imana yahamagaye umuntu wari ingenzi kuri we mu buzima bwa buri munsi.
Ni inkuru ibabaje cyane yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Gashyantare 2022, ivuga ko Baziki Jean Pierre wari Kit Manager w’ikipe y’igihugu Amavubi yitabye Imana azize uburwayi.
Baziki wari amaze imyaka irenga 8 akorera ikipe y’igihugu Amavubi yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere mu bitaro bya CHUK aho yari arwariye.Ntabwo uburwayi bwahitanye Baziki bwatangajwe, gusa icyavuzwe ni uko yazize uburwayi.
Imana imuhe iruhuko ridashira kandi ikomeze umuryango we n’umuryango mugari w’abasportif mu Rwanda kuko babuze umuntu w’ingenzi.
Baziki jean Pierre witabye Imana
