Tony Hernandes utoza Mukura yavuze kuri APR FC ayishinja guhagarika umukino

Tony Hernandes utoza Mukura yavuze kuri APR FC ayishinja guhagarika umukino

 Jan 31, 2022 - 17:37

Nyuma y'uko umukino wahuzaga APR FC na Mukura Victory Sport uhagaritswe, umutoza Tony Hernandes avuga ko APR FC yabigizemo uruhare.

Kuri uyu wa mbere nibwo hakinwe umukino w'ikirarane hagati ya APR FC na Mukura Victory Sport ariko ntiwarangiye kubera imvura nyinshi yaguye i Nyamirambo.

Nyuma y’uyu mukino umutoza wa Mukura Victory Sport Tony Hernandez yabwiye itangazamakuru ko APR FC ari ikipe nini kandi ifite imbaraga nyinshi byatumye ishyira ku gitutu umusifuzi asubika umukino.

Hernandes yagize ati "Nta kintu nabivugaho kuko murabizi hano APR FC ni ikipe nini mu gihugu, ifite imbaraga nyinshi n’igihe imvura yari itangiye kugwa, batangiye gusunika bashyira igitutu ku musifuzi ngo ahagarike umukino, bavuze ngo ni bibi ku bakinnyi gukina imvura iri kugwa ariko sinzi ibyo bibi bavugaga kuko bakinaga kandi nta cyabaye."

Uyu mutoza yakomeje avuga ko nta kabuza bazagaruka ku munsi w’ejo bagahatana bashaka gutsinda umukino cyane ko wahagaritswe igice cya mbere kirangiye bafite igitego 1-0.

Yakomeje avuga ko biteguye gukina yaba imvura igwa cyangwa izuba riva ndetse ko bashaka amanota 3.

Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA, yatangaje ko uyu mukino uteganyijwe kuzasubukurwa ku munsi w’ejo ku wa Kabiri ugakomereza aho wari ugeze saa cyenda,aho bazakina iminota 45 y’igice cya kabiri gusa.

Tony Hernandes avuga ko APR FC yagize uruhare mu guhagarikwa k'umukino(Net-photo)