Nyuma y'igihe umuryango wa Cristiano Ronaldo witegura impanga aho Georgina Rodriguez yari atwite umuhungu n'umukobwa, Cristiano Ronaldo yatangaje inkuru y'akababaro ko umwana w'umuhungu atabashije kubaho.
Yanditse ku mbuga ze nkoranyambaga ati:"Mu gahinda gakabije turatangaza ko umwana wacu w'umuhungu yitabye Imana. Ni uburibwe bukomeye cyane umubyeyi wese ashobora kumva.
"Ivuka ry'umukobwa wacu gusa niryo riraduha imbaraga zituma tubaho muri ibi bihe tukagira ikizere n'ibyishimo.
"Turashimira abadogiteri n'abafiromo bose ku kwitanga ndetse n'ubufasha bwabo. Twese tubabajwe cyane n'iki gihombo.
"Mwana wacu w'umuhungu, uri malayika wacu kandi tuzahora tugukunda."
View this post on Instagram
Cristiano Ronaldo yahuye na Georgina Rodriguez afite abana batatu aribo Cristiano Jr, impanga Eva na Mateo, nyuma babyarana umwana witwa Alana. Ubu Cristiano Ronaldo yiteguraga abana babiri na Georgina Rodriguez ariko babashije kubona umwe.
Umuryango wa Cristiano Ronaldo watakaje umwana w'umuhungu(Net-photo)
