Ba rutahizamu bashya ba Rayon Sports bageze i Kigali

Ba rutahizamu bashya ba Rayon Sports bageze i Kigali

 Aug 11, 2022 - 01:02

Rutahizamu w'umunya-Mali witwa Boubakar Traoré wamaze kumvikana na Rayon Sports, ndetse n'umunya-Kenya Paul Were bageze i Kigali mu ijoro ryashize.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu rishyira ku wa kane nibwo ba rutahizamu babiri baje mu ikipe ya Rayon Sports baraye bageze mu rwa Gasabo, aho baje kuyifasha mu mwaka w'imikino ugiye gutangira.

Uwahageze mbere ni umunya-Kenya w'imyaka 28 ukomoka muri Kenya, akaba yitwa Pau Were. Uyu musore ni rutahizamu ahanini wataka aciye ku ruhande rw'ibumoso, akaba yaranyuze mu makipe arimo Tusker FC na AFC Leopards.

Uyu musore w'umunya-Kenya aje mu ikipe ya Rayon Sports mu gihe yaherukaga mu ikipe ya Egaleo yo mu Bugereki.

Paul Were yageze mu Rwanda

Undi rutahizamu wa Rayon Sports wahageze nyuma ni umunya-Mali witwa Boubakar Traoré w'imyaka 24, akaba agomba gusinya umwaka umwe muri Murera.

Uyu rutahizamu yakiniye amakipe atandukanye arimo Adana Demirspor yo muri Turikiya, FC Zimbru Chișinău yo muri Moldova, akaba avuye mu ikipe ya Salitas yo muri Burkina Faso.

Boubakar  Traoré nawe yageze mu Rwanda

Iyi kipe ikomeje kwiyubaka izanye aba bakinnyi nyuma y'umunsi umwe isinyishije myugariro w'Amavubi Rwatubyaye Abdul, mu gihe ishaka igikombe kimwe mu bikinirwa mu Rwanda.

Iyi kipe kandi kuri uyu wa Kane ku isaha ya saa 14:00 ifite ikiganiro n'itangazamakuru, ahitwa kuri Grazia Apartment.

Rayon Sports ikomeje kwitegura Rayon Day igomba kuba tariki Kamena 2022, aho byamaze kwemezwa ko izakina umukino wa gicuti n'ikipe ya Vipers yo muri Uganda.