Seninga Innocent yamaze kumenyesha FERWAFA ko yahagaritse ikirego yaregagamo Musanze FC yahoze atoza.
Tariki 23 Gicurasi 2021 nibwo Seninga Innocent wari umutoza mukuru wa Musanze FC yirukanwe hagati mu mukino, ni nyuma y’uko yari amaze gutsindwa na Gasogi United 4-1 mu mukino wa shampiyona.
Nyuma yo kutishimira uburyo yirukanwemo, uyu mutoza yahise atanga ikirego mu kanama gashinzwe gukemura amakimbirane ka FERWAFA, aho yareze Musanze FC kumwirukana binyuranyije n’amategeko.
Iki kirego cyari kimaze umwaka urenga, tariki 08 Kamena 2022, impande zombi zagomba kwitaba akanama gashinzwe gukemura amakimbirane muri FERWAFA ngo habeho gukiranurwa.
Seninga Innocent yahagaritse ikirego yarwgagamo Musanze FC(Net-photo)
Mu gihe aka kanama kari kandikiye Ubuyobizi bwa Musanze ndetse na Seninga ko bagomba kwitaba, Seninga Innocent yasubije aka kanama ko ikirego yari yarezemo Musanze FC yagihagaritse kuko habayeho ibiganiro ku mpande zombi kandi byatanze umusaruro.
Ku ruhande rwa Musanze FC nabo basubije Akanama bavuga ko ikibazo bari bafitanye na Seninga Innocent cyamaze gucyemuka kuko ibyo Seninga Innocent yasaba yabihawe.
Amakuru ahari avuga ko hari amafaranga perezida w’iyi kipe, Tuyishimire Placide, yari yaragurije uyu mutoza, baje kumvikana arayamurekera ndetse agira andi make amwongera.
Hari amahirwe menshi ko Seninga Innocent ashobora kugaruka mu kiciro cya mbere, dore ko ikipe ya Sunrise FC atoza yageze mu mikino ya 1/2 kuri uyu wa 6 bakazakira ikipe ya Vision FC. Izasezerera indi izagera ku mukino wa nyuma, ndetse yemererwe kujya mu kiciro cya mbere.
