Mohamed Abou Gabal uzwi nka Gabaski ni umunyezamu wafashije cyane ikipe y'igihugu ya Misiri(Egypt) mu gikombe cy'Afurika akaba yarigaragaje cyane mu gukuramo penariti.
Ndetse no ku mukino wa nyuma w'igikombe cya Afurika wabaye ku mugoroba w'iki cyumweru tariki 06 Gashyantare 2022 ubwo Senegal yegukanaga igikombe cya shampiyona, umuzamu Mohamed Abou Gabal wa Misiri yongeye kwiyerekana ko ari umuzamu uzwiho gukuramo penariti kuko mu mukino hagati yakuyemo penariti ya Sadio Mane.
Ubwo umukino wajya muri Penariti nabwo Uyu muzamu yakuyemo indi penariti ndetse akomeza gushimangira ko ku bijyanye na Penariti ari umuhanga.
Nyuma y'uyu mukino nibwo hagaragaye icupa ry'amazi ry'uyu muzamu ririho amazina y'abakinnyi ba Senegal ndetse n'uruhande akunda guteramo penariti, bityo bigafasha uyu muzamu kumenya aho agana ashaka gukuramo umupira.
Iyo umukinnyi wa Senegal yajyaga gutera Mohamed yabanzaga kureba ku icupa inguni ateramo ubundi akajya mu izamu.
Mu mikino ya 1/2 Misiri yatsinzemo Cameroun, nabwo Mohamed Abou Gabal waje mu irushanwa ari umuzamu wa kabiri, yakuyemo penariti za Cameroun bituma inasezererwa.
Mohamed Abou Gabal yigaragaje cyane mu gukuramo penariti(Net-photo)
Icupa ry'amazi Abou Gabal yifashishaga(Net-photo)
