Dore abakinnyi umutoza mushya wa Rayon Sports azifashisha agigira na Mukura VS

Dore abakinnyi umutoza mushya wa Rayon Sports azifashisha agigira na Mukura VS

 Feb 11, 2022 - 13:55

Rayon Sports yashyize ahagaragara abakinnyi iyi kipe irifashisha kuri uyu wa gatandatu ihanganye na Mukura Victory Sports.

Kuri uyu wa Gatandatu saa 15:00 nibwo hateganyijwe umukino w'ishiraniro urahuza Mukura Victory Sports na Rayon Sports kuri stade mpuzamahanga ya Huye.

Imihigo ni yose ku makipe yombi dore ko yose afite n'abatoza bashya bashaka kwigaragaza ku mukino wabo wa mbere batoje aya makipe yabo muri shampiyona y'u Rwanda.

kipe ya Rayon Sports yamaze gushyira ahagaragara abakinnyi 22 yamanukanye izifashisha kuri uyu munsi wa 16 wa shampiyona ya Primus National league.

Iyi kipe itagaragaramo ntirimo Habimana Hussein na Mitima Isaac ariko irimo abakinnyi bose Rayon Sports yasinyishije mu minsi mike ishize ngo bayifashe mu gice cya kabiri cya shampiyona.

Kwizera Pierrot ukina mu kibuga hagati, watangiye imyitozo ku wa Gatatu tariki 9 Gashyantare 2022 nawe ari muri iyi kipe hamwe na Musa Esenu, Bukuru Christophe,Ishimwe Kevin na Mael Dindjeke.

Tariki ya 2 Mutarama 2022 nibwo Rayon Sports yerekanye umutoza mushya w’umunya-Portugal, Jorge Manuel da Silva Paixão Santos aho yazanye n’umwungiriza we, Pedro Miguel.Bakaba bagiye gufasha iyi kipe mu mikino ya shampiyona yo kwishyura ya 2021-22.

Uyu mugabo asanze Rayon Sports iri ku mwanya wa 3 n’amanota 26. Amaze gukina umukino umwe wa gicuti aho yanganyije na Police FC 1-1.

Rayon Sports yerekeje i Huye aho igiye guhangana na Mukura

Abakinnyi Rayon Sports yamanukanye i Huye