Kuri uyu wa Gatatu nibwo hari hateganyijwe imikino itatu yo kwishyura mu gikombe cy'amohoro, aho imikino ibanza yakinwe mbere yo kwinjira mu cyumweru cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu1994.
Umukino wa mbere wabereye i Nyamirambo aho Kiyovu Sports yari yakiriye Marine FC isanzwe izwiho kuyigora cyane, ariko Kiyovu ikaba yari ifite amahirwe menshi kuko yatsinze umukino ubanza igitego kimwe ku busa aho Marine yari yakiriye uwo mukino i Rubavu.
Abakinnyi Kiyovu Sports yabanje mu kibuga: Nzeyurwanda Djihad, Serumogo Ali, Dusingizimana Gilbert, Ndayishimiye Thierry, Nshimiyimana Ismail, Benedata Janvier, Muhozi Fred, Bigirimana Abedi, Mugenzi Bienvenue, Muzamiru Mutyaba na Emmanuel Okwi.
Abakinnyi Marine FC yabanje mu kibuga, Matabaro Assuman, Mutuyimana Djuma, Hakizimana Felicien, Hirwa Jean de Dieu, Rushema Chris, Mugiraneza, Dushimimana Olivier, Gikamba Ismail, Ndayisenga Ramadan, Ishimwe Fiston na Nahimana Amimu.
Kiyovu Sports yasoje igice cya mbere yabonye igitego kimwe ku busa bwa Marine FC, kikaba ari igitego cyatsinzwe na Serumogo Ali ku munota wa 39. Ibi byatumye abafana ba Kiyovu Sports bizera gukomeza muri 1/4 kuko byari igiteranyo cy'ibitego 2-0.
Ku munota wa 50 nibwo Hakizimana Felicien yatsinze igitego igitego cya mbere cya Marine FC ku mupira wari uturutse muri koroneri. Ikipe ya Kiyovu Sports yakomeje gukinanishaka igitego cya kabiri muri uyu mukino ariko ikomeza guhusha ibitego byinshi, ariko Marine nayo iyigabaho udutero shuma.
Umukino wenda kurangira ku munota wa 86 Nshimiyimuremyi Gilbert yatsinze igitego cya kabiri cy'intsinzi, iminota 90 irangira Marine FC itsinze Umukino n'ibitego 2-1. Kiyovu Sports yahise isezererwa nyuma yo kunganya na Marine FC ibitego 2-2 ariko Marine FC ikomeza kubera ibitego byinshi yatsindiye hanze.
Indi mikino ibiri yabaye, ikipe ya Mukura yatsindiwe i Huye na Etoile de L'Est ibitego 3-1 bihita biba igiteranyo cya 2-3 kuko umukino ubanza Mukura yari yatsinze kimwe. Undi mukino Police yatsinze La Geunesse ibitego 2-0, bihita biba igiteranyo cya 4-2.
