Mauricio Pochettino utoza PSG yavuze ibibazo yagize ubwo yishimiraga igitego

Mauricio Pochettino utoza PSG yavuze ibibazo yagize ubwo yishimiraga igitego

 Feb 16, 2022 - 12:32

Mauricio Pochettino yemeje ko yagize ikibazo ku zuru ubwo yishimiraga igitego cya Mbappe yatsinze Real Madrid.

Kylian Mbappe yatsinze igitego gisoza umukino gitanga intsinzi ku ruhande rwa PSG batsinda Real Madrid. Umutoza Mauricio Pochettino yakishimiye ariko ibyishimo byivanze n'uburibwe.

Ubwo Kylian Mbappe yatsindaga iki gitego abafana, abakinnyi n'abatoza ba PSG basazwe n'ibyishimo bakwira imishwaro, nibwo Leandro Paredes yaje gukubita igituza ku zuru ry'umutoza we Mauricio Pochettino.

Mu kiganiro n'itangazamakuru ubwo uyu mukino wari urangiye, Mauricio Pochettino yabajijwe kuri iyo ntsinzi asubiza ati:"Numvise ibintu bibiri. Icya mbere cyari ibyishimo, noneho Leandro Paredes yaje yiruka ansanga ankubita agatuza ku zuru. 

"Natekereje ko izuru ryange ryavunitse. Nahamagaye umuganga wacu ndamubwira nti'ndatekereza ko izuru ryange ryavunitse."

PSG yari yarushije Real Madrid dore ko yasoje umukino iri ku kigero cyo kwiharira umupira cya 57 ku ijana ndetse iyi kipe yateye amashoti 21 agana ku izamu, harimo amashoti 8 yajyaga mu izamu ariko agakurwamo n'umuzamu.

Pochettino avuga ko yavunitse izuru yishimira igitego(Image:Sky Sports)

Kylian Mbappe yatsindiye PSG igitego(Net-photo)