Mbere yo gukina na APR FC kuri uyu wa kabiri tariki 23 Ugushyingo,2021 ikipe ya Rayon Sports yagombaga gukina umunsi wa 3 wa shampiyona ya Rwanda Primus National League.
Ikipe ya Rayon Sports ya Masudi Djuma yagombaga gukina na Bugesera FC ya Abdu Mbarushimana aho Rayon Sports yashakaga amanota cyane mu rwego rwo kwitegura umukino wa APR FC neza.
Ntibyatinze cyane kuko ku munota wa 36' Nishimwe Blaise ukina mu kibuga hagati yaboneye Rayon Sports igitego cya mbere ubundi abafana bajya mu bicu.
Rayon Sports yatsinze Bugesera(Image:Rayon Sports instagram)
Ku munota wa 45' rutahizamu Essomba Willy Onana yashyizemo igitego cya kabiri maze bajya kuruhuka ari ibitego 2 bya Rayon Sports ku busa bwa Bugesera FC.
Ku munota wa 76' nibwo uwitwa Steve Elonanga yongeye gutsinda igitego cya gatatu ku ruhande rw'ikipe ya Rayon Sports ubundi amanota atatu y'umunsi abafana bayo bahita bayongera ku yandi.
Naho Rafael wa Bugesera FC ku munota wa 82' yashyizemo impozamarira ku ruhande rwa Bugesera FC kuri kufura yari ateye neza maze biba ibitego bitatu bya Rayon Sports kuri kimwe cya Bugesera.
Ni Rayon Sports yatsinze Bugesera ndetse inakina neza, abafana bayo bakabiheraho bavuga ko ari nako bazagenza mukeba APR FC ku uyu wa kabiri.
Ndetse abafana bakomeza bavuga ko ikipe ya APR FC yatinye Rayon Sports kuko yari yasabye ko uyu mukino wasubikwa kuko APR FC yavugaga ko iri kwitegura RS Bekane.
