Rayon Sports igiye gusinya amasezerano ahagaze Miliyari y'amanyarwanda

Rayon Sports igiye gusinya amasezerano ahagaze Miliyari y'amanyarwanda

 Jul 8, 2022 - 04:53

Biravugwa ko kuri uyu wa Gatanu ikipe ya Rayon Sports irasinyana amasezerano y'imyaka itatu na Skol, aza kuba ahagaze miliyari y'amanyarwanda.

Ni amasezerano avuguruye aza gusinywa hagati ya Rauon Sports na Skol, bikaba biteganyijwe ko aza gusinyirwa mu Nzove aho uru ruganda rusanzwe rukorera.

Biravugwa ko aya masezerano akubiyemo million 800 z'amafaranga y'u Rwanda azatangwa mu myaka 3. Harimo kandi n'ibikoresho bitandukanye, kwita ku irerero rya Rayon Sports  n'ikipe y'abagore igomba gutangizwa vuba, byose bifite agaciro ka Million 200, bikazatangwa mu myaka 3.

Ubusanzwe Rayon Sports yahabwaga million 65 buri mwaka na Skol ndetse hakongerwaho ibikoresho bya million  25 byose hamwe bikaba million 90 z'amafaranga y'u Rwanda.

Rayon Sports na Skol batangiye gukorana kuva mu 2014 , impande zombi zishimiye gukomeza gukorana mu gihe cy'imyaka 3 iri imbere.

Rayon Sports ikomeje kugaragara cyane ku isoko aho imaze gusinyisha abakinnyi barindwi, gusa abafana bayo bakaba binubira ko nta mazina akomeye cyane arimo. Byitezwe ko iyi kipe nibona amafaranga iratangira kumanura intwaro zititiza igihugu cyose.

Rayon Sports igiye kongera amasezerano na Skol