Salima Mukansanga agiye gukora andi mateka mu gikombe cy'isi cy'abagabo

Salima Mukansanga agiye gukora andi mateka mu gikombe cy'isi cy'abagabo

 May 19, 2022 - 10:41

Abagore batandatu barimo Salima Mukansanga nibo bemejwe na FIFA ko bazasifura mu gikombe cy'isi cy'abagabo kizabera muri Qatar.

Kuri uyu wa kane nibwo FIFA yashyize ahagaragara urutonde rw'abasifuzi 129 bazasifura igikombe cy'isi kizabera muri Qatar guhera mu Ugushyingo kugeza mu Ukuboza, kuri urwo rutonde hakaba hagaragaraho abagore batandatu barimo ununyarwandakazi Salima Mukansanga.

Aba bagore bazaba bakoze amateka kuko nibwo bwa mbere mu gikombe cy'isi cy'abagabo hagiye kugaragaramo abasifuzi b'abari n'abategarugori. Muri aba basifuzi batandatu harimo batatu bazasifura ari abasifuzi b'ibanze, n'abandi batatu bo mu mpande.

Salima Mukansanga agiye gusifura igikombe cy'isi cy'abagabo(Net-photo)

Muri aba basifuzi batatu bazasifura hagati niho harimo umunyarwandakazi Salima Mukansanga ukubutse mu gikombe cy'Afurika, umufaransa Stéfanie Frappart ndetse n'umuyapani Yoshimi Yamashita.

Abandi basifuzi batatu b'abagore bazasifura mu mpande ni Neuza w'umunya-Brazil, umunya-Mexico Karen Díaz ndetse n'umunyamerika Kathryn Nesbitt.

Izina rya Salima Mukansanga rikomeje gutumbagira hirya no hino ku isi dore ko aherutse kuba igitaramo mu bantu bakomeye no mu bitangazamakuru bikomeye ku isi, nyuma yo kwandika amateka nk'umwari wa mbere cyangwa umutegarugori wasifuye mu gikombe cy'Afurika cy'abagabo.

Kuri iyi nshuro n'ubwo Amavubi atazaba ari muri Qatar ariko abanyarwanda bazishimira kureba umunyarwandakazi aca impaka hagati y'amakipe azasifurira nta kuberama nk'uko asanzwe abigenza.

Igikombe cy'isi cya 2022 cyizabera muri Qatar kikazitabirwa n'ibihugu 32 nk'ibisanzwe. Iki gikombe kizatangira tariki 21 Ugushyingo 2022, umukino wa nyuma uzakinwa tariki 18 Ukuboza 2022.

Urutonde rw'abasifuzi bazasifura mu gikombe cy'isi

Mu basifuzi bazasifura iki gikombe cy'isi kandi harimo ununya-Zambia Janny Sikazwe nawe uherutse kuba ihitaramo mu gikombe cy'Afurika giheruka kubera muri Cameroon. Sikazwe yagarutsweho cyane ubwo yasozaga umukino wahuzaga Tunisia na Mali ku nunota wa 85, ariko akisubiraho akongera kuwusoza ku munota wa 89.