Wari umukino wa kane hagati ya Patriots na REG BBC, mu rugendo rwo gushaka utwara igikombe cya shampiyona ya Basketball mu Rwanda.
REG BBC yari imaze gutsinda imikino ibiri kuri umwe wa Patriots, iyo itsinda uyu mukino yari guhita itwara igikombe, mu gihe Patriots yarwanaga no gutsinda uyu mukino ngo ibone amahirwe yo gukina umukino wa gatanu ariwo kamarampaka.
Muri uyu mukino wa Kane, Patriots yaje iri hejuru cyane ndetse REG kuva mu ntangiriro kugeza umukino urangiye, n'ubwo REG BBC yagiye igerageza kugaruka ariko bikanga.
Patriots BBC yasoje agace ka kabiri ifite amanota 41 kuri 21 ya REG BBC, REG igerageza kugabanya ikinyuranyo hasigaramo amanota atatu ariko Patriots yongera kuzamuka umukino urangira Patriots ifite amanota 78 kuri 65 ya mukeba wayo.
Ku Cyumweru tariki 18 Nzeri, nibwo muri BK Arena hazakinwa umukino wa gatanu wa kamarampaka, ari nawo wa nyuma, aho ikipe izawutsinda hagati ya REG BBC na Patriots BBC izahita ihabwa igikombe cya Shampiyona ndetse ikazahagararira u Rwanda mu mikino ya BAL 2023.
Mu bagore ho ibyabo babisoje hakiri kare kuko REG BBC W yaje gutsinda APR BBC amanota 63 kuri 54 mu mukino wa kane, ihita yegukana igikombe cya Shampiyona y' u Rwanda kuko yatsinze imikino itatu kuri umwe wa APR BBC.





