Sam karenzi yeguye ku kazi yari yarahawe na Bugesera Fc

Sam karenzi yeguye ku kazi yari yarahawe na Bugesera Fc

 Nov 17, 2021 - 11:39

Sam Karenzi wari umunyamabanga ndetse n’umuvugizi wa Bugesera Fc yasezeye kuri iyo mirimo.

Taliki  ya 03/10/2021 ni bwo Sam Karenzi yatorewe manda ya kabiri yo kuba Umunyamabanga mukuru w’ikipe ya Bugesera, ndetse akanayibera Umuvugizi.

Kuri uyu wa Kane Sam Karenzi yatangaje ko yeguye kuri uwo mwanya, abinyujije mu ibaruwa yandikiye Perezida wa Bugesera. Muri iyi baruwa yatangaje ko yeguye ku mpamvu ze bwite ariko atigeze atangaza.

Sam Karenzi usanzwe ari n’umunyamakuru wa Radio Fine Fm yatangaje ko inshingano afite muri iyi minsi zitamwereraga gukorera ikipe ya Bugesera nk’uko bikwiye, hakiyongeraho no kuba atagituye mu karere ka Bugesera.

Sam Karenzi yasezeye ku mirimo yari ifite muri Fc Bugesera (Twitter photo)