Neymar yashyigikiye Antony warakaje umunyabigwi wa Manchester United

Neymar yashyigikiye Antony warakaje umunyabigwi wa Manchester United

 Oct 29, 2022 - 14:44

Neymar yashyigikiye rutahizamu Antony ukomeje kunengwa n'abakunzi ba ruhago batandukanye kubera amafiyeri ye mu kibuga.

Umunya-Brazil Antony ukinira Manchester United akomeje kuvugisha abatari bake bitewe n'ibyo aherutse gukora mu mukino batsinzemo Sheriff muri Europa league, ibyo yari asanzwe akora no muri Ajax aho afata umupira akawuzengurutsa n'ukuguru kumwe.

Uyu musore waguzwe miliyoni 86 z'amapawundi mu mpeshyi ishize ava muri Ajax ni umwe mu bazwiho kuryoshya umukino kubera amacenga, ariko ibyo yakoze muri uyu mukino wabaye ku wa kane hari benshi bitashimishije.

Muri abo harimo umwongereza Paul Scholes watangaje ko ibyo Antony yakoze ari gusuzugura abo bakina, mu gihe umutoza Erik Ten Hag we babimubajijeho yatangaje ko akwiye gukosora agakora ibitanga umusaruro.

Imikinire ya Antony yarakaje bamwe

Ni mu gihe kandi Antony we yagiye ku rukuta rwe rwa Instagram agatangaza ko atazahagarika kwerekana icyo ashoboye mu kibuga birangwa n'amacenga menshi.

Antony yagize ati:"Tuzwi ku bugeni bwacu kandi sinzarekera gukora icyatumye ngera aho ngeze."

Aha uyu musore w'imyaka 22 yashakaga kuvuga ko abanya-Brazil bazwiho kuryoshya umupira w'amaguru binyuze mu macenga menshi yuje gukoza isoni abo baba bakina mu kibuga.

Undi munya-Brazil uzwiho amacenga menshi ariwe Neymar, nawe yinjiye muri izi mpaka ashyigikira murumuna we aho yanditse kuri Instagram ati:"Komeza, nta kintu gihinduka. Komeza muhungu. Ishyaka n'ibyishimo."

Neymar yashyigikiye murumuna we (Image:AP)

Muri uyu mukino Antony yahise asimbuzwa igice cya kabiri gitangiye, benshi bakeka ko aribyo azize ariko nyuma y'umukino umutoza Erik Ten Hag yatangaje ko izo mpinduka zari zateganyijwe.

Nyuma yo kuva mu ikipe ya Ajax, Antony yabashije gutsinda igitego muri buri mukino mu mikino itatu ya mbere ya Premier league yakinnye, ndetse byitezwe ko agaruka mu kibuga ku mukino Manchester United ikinamo na West Ham United kuri iki Cyumweru.