Ikipe ya Kiyovu Sports yakoze icyo yasabwaga inyagira Gicumbi FC ibitego 6-0, ihita inganya amanota na APR FC iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rw'agateganyo rwa shampiyona ariko APR FC ikaba iyoboye kubera ibitego bibiri irusha Kiyovu Sports.
Kiyovu Sports yakinnye uyu mukino idafite umutoza wayo Haringingo Francis Christian nyuma yo kubona ikarita itukura mu mukino uheruka,yagaragaje ko iri ku rwego rwo hejuru inyagira iyi kipe yo mu Majyaruguru.
Ibitego bya Kiyovu Sports byatsinzwe na Emmanuel Okwi watsinze bibiri dore ko amaze igihe ashinjwa kutabona ibitego kandi aricyo yazaniwe mu Rwanda, Mugenzi Bienvenue nawe yatsinze ibitego bitatu ndetse na Bigirimana Abedie atsinda kimwe.
Undi mukino wabaye kuri ikicyumweru, ikipe ya Etincelles ibitego yari yakiriye Etoile De L’Est ndetse Etincelles ibona ibitego 3-0 byatsinzwe na Isaie Songa na Kipasa
Kiyovu Sports yatsinze Gicumbi FC



Uko uritonde rwa shampiyona ruhagaze
