Perezida Paul Kagame yitabiriye umuhango wo gufungura stade y'akataraboneka muri Senegal

Perezida Paul Kagame yitabiriye umuhango wo gufungura stade y'akataraboneka muri Senegal

 Feb 22, 2022 - 13:45

Perezida wa repubulika Paul Kagame yitabiriye umuhango wo gufungura stade y'akataraboneka yitiriwe Abdoulaye Wade muri Senegal.

Ni umuhango uteganyijwe kuri uyu wa kabiri ku isaha ya saa 19:00 i Dakar muri Senegal, aho haraba hatahwa stade y'igihugu yitiriwe Abdoulaye Wade.

Uyu muhango witabiriwe n'abanyacyubahiro batandukanye barimo Nyakubahwa Perezida wa Repubilika Paul Kagame w’u Rwanda, Adama Barrow wa Gambia, Gianni Infantino Perezida wa FIFA, Abdoulaye Wade wayoboye Sénégal ndetse na Perezida wa Sénégal Macky Sall.

Mu muhango wo gutaha Stade Abdoulaye Wade, hateganyijwe umukino uhuza abakinnyi b’ibihangange bakanyujijeho mu mupira w’amaguru bo muri Sénégal ndetse no ku mugabane wa Afurika muri rusange.

Ikinyamakuru Onze Mondial cyatangaje ko abakinnyi bakanyujijeho baza kwitabira uyu muhango barimo Eto’o, Drogba, Adebayor, Asamoah Gyan, Yaya Touré, Jeje Okocha, Pitroipa, Patrick Mboma, Shaban Nonda, Titi Camara, Baffoe, Sammy Kuffour, Naybeth, Daniel Amokachi, Gouamene, Agassa, Emmanuel Eboué, Goma, Bancé, Ilunga, Njitap, Hadji, Kalusha Bwalya, Kanu, Feindouno, Adjovi-Boco na Lucas Radebe.

Stade Abdoulaye Wade, yubatswe mu mujyi mushya wa Diamniadio uherereye mu birometero birenga 20 uvuye ku murwa mukuru Dakar, imirimo yo kuyubaka yatangiye ku wa 20 Gashyantare 2020, ikaba yuzuye itwaye arenga miliyoni 230 z’Amayero.

Iyi Stade Olimpike, ikaba ifite Ubushobozi bwo kwakira abantu bagera ku bihumbi 50, ikaba yaberaho imikino inyuranye irimo n’umupira w’amaguru.

Biteganijwe ko iyi Stade izakira imikino Olimpike y’urubyiruko mu 2026 izabera muri Sénégal, ndetse ikazajya iberaho n’imikino y’ikipe y’igihugu ya Sénégal, Les Lions de la Téranga, iherutse no kwegukana igikombe cya Afurika cya 2021 cyabereye muri Cameroun.

Umukino wa mbere w’irushanwa uzabera kuri Stade Abdoulaye Wade uzahuza Sénégal na Misiri mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar mu mpera z’uyu mwaka.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yerekeje muri Senegal

Uyu muhango witabiriwe n'abanyacyubahiro batandukanye

Stade yitiriwe Abdoulaye Wade igiye gufungurwa