Ubwo Victor Lindelof yakinaga umukino Manchester United yatsinzemo Brentford kuri uyu wa gatatu, nibwo urugo rwe rwaje kwinjirirwa.
Umugore w'uyu myugariro witwa Maja Lindelof ndetse n'abana nibo bari mu nzu ubwo binjirirwaga ariko amakuru ahari yemeza ko bose nta kibazo bagize.
Uyu myugariro w'umunya-Sweden we yari ahuze mu mukino ikipe ya Manchester United yatsinzemo Brentford ibitego 3-1, kuri stade ya Community Stadium.
Itangazo Manchester United yasohoye ryagiraga riti:"Turemeza ko habayeho kwinjirirwa mu rugo rwa Victor Lindelof ubwo twari mu mukino twakinaga na Brentford."
"Umuryango we wari mu rugo muri icyo gihe, bose ntacyo babaye ariko bahungabanye bigaragara. Ibi ni ibihe bitari byiza bagize, ndetse na Victor ubwo yabimenyaga umukino urangiye, gusa ikipe iri kubaha ubufasha bwose.
"Turashishikariza buri umwe ufite amakuru kuri ibi kuba yamenyesha Police."
Maja Lindelof nawe yagiye ku rubuga rwe rwa Instagram yandikaho ati:"Mu mukino wa Victor mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu twinjiriwe mu rugo i Manchester.
"Nari mu rugo n'abana bacu gusa, ariko twashoboye kwihisha ndetse twikingirana mu cyumba mbere y'uko binjira mu nzu.
"Ubu tumeze neza ariko byari ibihe bikomeye ndetse biteye ubwoba yaba kuri nge ndetse n'abana bange bato.
"Ubu turi muri Sweden aho turi kumwe n'imiryango yacu."
Victor Lindelof ntazagaragara ku mukino wa Premier league Manchester United ifitanye na West Ham United ku wa gatatu. Nyuma y'ibi uyu myugariro yahise ahabwa uruhushya rwo kujya i wabo muri Sweden hamwe n'umuryango we.
Urugo rwa Lindelof rwatewe ubwo yarimo akina na Brentford(Image:The mirror)
Lindelof n'umuryango we bari muri Sweden(Net-photo)