Kuri uyu wa kane nibwo abakunzi ba ruhago n'abanyarwanda muri rusange babonye itangazo rya MINISPORT rihagarika imikino itandukanye harimo na shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda mu rwego rwo gukomeza kwirinda icyorezo cya Covid-19 cyagarukanye imbaraga zidasanzwe.
Birumvikana ko ari ikintu kidashimishije ku ruhande rw'abafite aho bahuriye na ruhago nyarwanda dore ko bavuga ko bitari bikwiye kuko n'iubundi yakinwaga nta bafana bahari ndetse abakinnyi bose barakingiwe ndetse banipimisha mbere yo gukina iyo mikino.
Munyakazi Sadate wahoze ari umuyobozi wa Rayon Sport dore ko adasiba gutanga ibitekerezo kuri ruhago nyarwanda, nawe yagiye ku rubuga rwe rwa twitter anenga cyane icyo kemezo cyo gusubika shampiyona.
Sadate yagize ati:“Madame Minisitiri Aurore Mimosa gusubika shampiyona ndabona ari icyemezo kidakwiye, ubu niba muri week-end utubari twitabirwa wenda n’abantu miliyoni 4 ni urugero, insengero zikitabirwa n’abandi nkabo ubu shampiyona yitabirwa n’abantu batarenze 640 ni yo kibazo?
“Hari izindi ngamba nyinshi zari gufatwa bidasabye gusubika shampiyona keretse niba tugifata siporo nko kwishimisha tutayifata nk’urwego rwishoramali, njye mbona gusubika shampiyona ari icyemezo cy’ubunebwe. Ndababaye."
Munyakazi Sadate yibanze cyane ku mpamvu z'ubucuruzi aho avuga ko hari ababa barashoye amafaranga menshi muri iyi mikino bakaba baragerwaho n'igihombo.
Sadate kandi ibi yabihuriyeho n’umunyamakuru w’imikino akaba n’umwe mu bakurikira ruhago cyane, Sam Karenzi nawe yagiye kuri twitter avuga ko ari ibintu byagora buri wese kumva ko shampiyona y’amakipe yikingije ndetse anipimisha buri mukino ihagarikwa nyamara hari ibindi bikorwa bigikomeje bidasaba abantu kwipimisha.
Munyakazi Sadate yanenze icyemezo cyo guhagarika shampiyona(Image:Inyarwanda)
Sam Karenzi nawe ntiyishimiye icyo cyemezo(Image:Ibisigo)
Ibyo Sadate yatangaje kuri twitter

