Umutoza wa Rayon Sports yavuze impamvu adashobora kwishyura kuri stade, anenga imikorere yo mu Rwanda

Umutoza wa Rayon Sports yavuze impamvu adashobora kwishyura kuri stade, anenga imikorere yo mu Rwanda

 Apr 21, 2022 - 05:12

Jorge Manuel Paixão utoza Rayon Sports wakunze kugaragara abuzwa kwinjira kuri stade kuko atishyuye, avuga ko atakwishyura ngo yinjire kuri stade kandi yirirwa afasha abana mu Rwanda.

Si rimwe umutoza wa Rayon Sports Jorge Manuel da Silva Paixão yangirwa kwinjira kuri stade kubera ko aba yanze kwishyura, ku mikino itandukanye itari iy'ikipe ye.

Nyuma y'uko ikipe ye yari imaze gusezerera Musanze FC mu gikombe cy'amahoro kuri uyu wa gatatu, yagiranye ikiganiro n'itangazamakuru agaruka ku mpamvu adashobora kwishyura ngo yinjire kuri stade.

Paixão yagize ati:"Reka mbabwire ikintu kimwe, muzi impamvu ntajya nishyura kwinjira ku mukino? Mfasha abana benshi hano mu Rwanda mbagurira ibisuguti, mbagurira imipira yo gukina, ndetse n'amata yo kunywa. Nkoresha amafaranga yanjye mu gufasha abana ntabwo ari ukwishyura kureba umukino. Uratekereza ikiza ari iki? Kuwishyura umukino cyangwa gufasha abana?"

Paixão avuga ko atakwishyura kuri stade kuko afasha abana(Net-photo)

Uyu munya-Portugal kandi yakomeje asa n'unenga imiterere y'umupira w'amaguru mu Rwanda aho avuga ko nta handi hantu yigeze abona umutoza mu kiciro cya mbere yishyura ngo arebe umukino w'andi makipe muri iyo shampiyona.

Paixão ati:"Ikindi mwamenya ni kimwe hano mu Rwanda niho nabonye umutoza yishyura amafaranga yo kureba umukino wa shampiyona, ubwo nari ndi mu bindi bihugu ntabwo nishyuraga kuko nari umutoza w'icyiciro cya mbere naratumirwaga nkaza nkareba umukino."

Jorge Manuel da Silva Paixão yinjiye muri Rayon Sports hagati muri uyu mwaka w'imikino ubwo yari aje gusimbura Masudi Djuma watangiye umwaka w'imikino ariko agahagarikwa kubera umusaruro udashamaje.

Igikombe cy'amahoro nicyo bigaragara ko agifite amahirwe yo guhatanira kuko igikombe cya shampiyona cyo basigaye cyane. Amasezerano ye ararangirana n'uyu mwaka w'imikino harebwe umusaruro we, ubuyobozi bufate umwanzuro ku hazaza he.