Mu gihe igikombe cya Afurika kikiri mu ntangiro zacyo, kuri uyu wa gatatu hakinwe imikino yo mu itsinda F yabimburiwe n’uwahuje Mali na Tunisia.
Uyu mukino wabereyemo udushya wasojwe Mali yegukanye amanota atatu ku ntsinzi y’igitego 1-0 cyabonetse ku munota wa 48 gitsinzwe na Ibrahima Kone kuri penaliti.
Tunisia yabonye amahirwe yo kwishyura iki gitego ku munota wa 77 kuri penaliti yatewe na Wahbi Khazri ariko umunyezamu wa Mali Ibrahim Mounkoro arokora igihugu cye akuramo uwo mupira.
Umunya-Zambia, Janny Sikazwe wasifuye uyu mukino yatunguye abantu ubwo yasifuraga ko umukino urangiye ku munota wa 85 habura iminota 5 ngo iminota yagenwe irangire.
Abari muri Stade ya Limbe bose bifashe ku munwa abandi bamuha urwamenyo, ari nako abatoza n’abakinnyi ba Tunisia basakuza cyane berekana ko hakiri iminota itanu yo gukina.
Janny Sikazwe yagenzuye neza igihe asanga yakoze amakosa, yongera asubira mu kibuga umukino urakomeza.
Uyu musifuzi wasaga n’umaze gucanganyikirwa yatanze ikarita itukura itavuzweho rumwe ku munota wa 87 ayiha El Bilal Toure wari winjiye mu kibuga asimbuye.
Sikazwe yongeye gukora irindi kosa ubwo yasifuraga ko umukino urangiye ku munota wa 89, ibintu bitashimishije abanya-Tunisia, ariko ku rundi ruhande n’abanya-Mali nabo binubiye cyane imyitwarire y’uyu musifuzi ku ikarita itukura yahaye umukinnyi wabo.
Abakinnyi n’abatoza bari bazengurutse uyu musifuzi, byabaye ngombwa ko abashinzwe umutekano binjira mu kibuga asohoka bamugaragiye kugira ngo adasagarirwa n’abanya-Tunisia bari barubiye.
Umukino wasojwe Mali yegukanye amanota atatu ku ntsinzi y’igitego 1-0.
Ku munota wa 85, Sikazwe yasoje umukino
Ku munota wa 89 Sikazwe noneho yasoje umukino burundu
Ibyakozwe na Sikazwe byateje imidugararo
