Ikipe ya Kiyovu Sports yagaragaje imbaraga nyinshi muri uyu mwaka w'imikino dore ko n'abafana bayo bakomeza bavuga ko ubu gahunda ari gutwara igikombe, kuko ari nabo bayoboye urutonde rwa shampiyona.
Ibi Kiyovu Sports yabifashijwe cyane n'abakinnyi iyi kipe yongereyemo mbere y'uko uyu mwaka w'imikino utangira, biganjemo abanyamahanga mu mpande zose z'ikibuga.
Inkuru Thedrum iravuga ko abakinnyi babiri bari mu bahetse Kiyovu Sports aribo Emmanuel Okwi na Bigirimana Abedi barimo kwifuzwa n’amakipe yo hanze y’u Rwanda.
Bigirimana Abedi ubarwa nkaho ariwe mukinnyi mwiza wa shampiyona y’u Rwanda kugeza kuri ubu hari amakuru avuga amaze iminsi mu biganiro n’amakipe yo mu kiciro cya mbere muri Bulgaria ndetse nayo mu kiciro cya kabiri mu Bubiligi ,ariko hari nandi makipe yo mu barabu nayo arimo kumwifuza.
Emmanuel Okwi nawe ni umwe mu bakinnyi bari muri shampiyona y’u Rwanda bakomeje kuvugwa ko ashaka gusohoka akajya gukina muri Tanzania kandi nibyo koko kuko amakipe arimo Yanga Africans , AZAM FC ndetse KMC zamaze kuvugana n’uyu mugabo w’umugande uri gufasha Kiyovu sports uyu mwaka.
Emmanuel Okwi arasoza amasezerano ye mu kwezi kwa 6 mu gihe Bigirimana Abedi agifite umwaka umwe muri iyi kipe .
Nk’uko akunda kumvikana abivuga Perezida wa Kiyovu Sports ni uko iyi kipe yiteguye gukora ubucuruzi bwunguka, ubwo mu gihe babona amafaranga ahagije kuri aba bakinnyi bagurishwa.

