KNC yikomye umusifuzi avuga ko ariwe wahaye intsinzi AS Kigali itsinda Gasogi United

KNC yikomye umusifuzi avuga ko ariwe wahaye intsinzi AS Kigali itsinda Gasogi United

 Apr 27, 2022 - 06:07

Nyuma y'uko AS Kigali itsinze Gasogi United mu gikombe cy'amahoro, KNC yikomye cyane imisifurire avuga ko bafashije ikipe ya AS Kigali.

Wari umukino ubanza muri kimwe cya kane mu gikombe cy'amahoro aho ikipe ya AS Kigali yasoje umukino itsinze Gasogi United igitego kimwe ku busa.

Muri uyu mukino AS Kigali yabonye igitego ku munota wa 68 cyatsinzwe na Shaban Hussein Tchabalala ku mupira yahawe na Rugirayabo Hassan, nyuma ya koruneri yari itewe na Niyibizi Ramadhan.

Gusa iki gitego AS Kigali yakibonye nyuma y'uko Gasogi United bari bamaze iminota isaga itanu bakina ari abakinnyi icumi, kuko Herron Berrian yari yeretswe ikarita ya kabiri y'umuhondo ku ikosa yari akoreye kuri Niyibizi Ramadhan.

Muri uyu mukino kandi habura iminota umunani ngo umukino urangire, Gasogi United yishyuriwe igitego na Yamini Salumu ku mupira wari uvuye ku giti cy’izamu, ariko umusifuzi wo ku ruhande agaragaza ko hari habayeho kurarira.

Ibi byabaye muri uyu mukino ntibyavuzweho rumwe na benshi bari ku kibuga barimo na perezida wa Gasogi United KNC uvuga ko umusifuzi yafashije ikipe ya AS Kigali akayiha intsinzi.

AS Kigali yatsinze Gasogi United(Image:Rwanda Magazine)

KNC yagize ati:"Mbere na mbere ntekereza ko ikipe yacu yagize amahirwe make mu gice cya mbere twagombaga kuba turi hejuru ibitego bibiri. Igice cya kabiri tuza kugira amahirwe make, ntekereza ko  kuri ngewe rwose kuri ririya kosa ryahesheje Berrian ikarita ya kabiri ntekereza ko umusifuzi yoroheje. Kandi n'amakarita yatangaga ubona ko umusifuzi uyu munsi atadusifuriye neza. Ibyo ntabwo natinya kubivuga rwose iki ni ikimwaro.

"Icya kabiri, niba ikipe nk'iyi iririrwa ko ishaka igikombe ishobora gukina itinza umukino turi abakinnyi icumi, nabyo ubwabyo ni igisebo kuri yo. Urabona iraryama iratinza umukino. Izi ko dufite umukino wo kwishyura, igitego kimwe cyirahagije ngo tuyikuremo."

KNC akomeza avuga ko AS Kigali yabatinye ariko akavuga ko yizeye ko mu mukino wo kwishyura hatazaba hari umusifuzi ushakisha ikarita itukura kuri Gasogi United, ndetse avuga ko hari na penariti yakorewe kuri Malipangu ariko umusifuzi yanze gutanga.

KNC yasoje agira ati:"N'igitego cyacu banze ni umupira wavuye ku mukinnyi wa AS Kigali ukubita ipoto uragaruka dutsinda igitego. N'ubwo twari dufite ikarita itukura ariko twagarutse tuyobora umukino, umusifuzi niwe wahisemo nyine ubwo yahaye AS Kigali intsinzi. Ariko ntacyo dufite umukino wo kwishyura.

"Ntekereza ko federation ikwiriye kuduha abasifuzi bumva y'uko nta kubera. Niba bashobora kuduha umusifuzi usifura nk'ibyo yasifuye uyu munsi, bazabireke twebwe tuvemo basindagize AS Kigali bayisunike ariko n'ubundi ndabona urugendo rwayo rutarenga imbere y'amano yayo."

Umukino wo kwishyura hagati ya Gasogi United na AS Kigali uteganyijwe ku wa kabiri mu cyumweru gitaha, ukazaba ari umukino uzakirwa na Gasogi United hakamenyekana ikipe ikomeza muri kimwe cya kabiri.