Dore ubukwe 10 bw'abakinnyi b'abanyarwanda bwabaye mu 2021

Dore ubukwe 10 bw'abakinnyi b'abanyarwanda bwabaye mu 2021

 Dec 30, 2021 - 13:43

Uyu wari umwaka wa kabiri u Rwanda ruri mu bihe byo kurwana n'icyorezo cya Covid-19 ariko bamwe mu bakinnyi b'abanyarwanda bakoze ubukwe.

Mu busanzwe ubuzima bw'umuntu bugirwa no kuvuka, gukura, gusaza ndetse no gutabaruka. Abahanga na none bakavuga ko ibihe by'ingenzi kurusha ibindi mu buzima ari bitatu kuko habanza kuvuka hakaza kurongora(gushakana) nyuma umuntu agapfa.

Kandi nk'uko byumvikana muri ibyo bihe icyo umuntu abasha kwitegurira ni mu gushakana kuko ibindi byose abitegurirwa nta ruhare abigizemo.

Muri uyu mwaka abakinnyi b'abakinnyi batandukanye ndetse mu mikino itandukanye nabo bateye iyo ntambwe bemeranya kubana akaramata nk'umugabo n'umugore. Tugiye kwibukiranya kuri ibyo byamamare byakoze ubukwe nk'uko urutonde turukesha Inyarwanda.

1.Bizimana Djihad ukinira KMSK Deinze 

Umwaka wa 2021 usize umunyarwanda Bizimana Djihad ukinira ikipe ya KMSK Deinze yo mu Bubiligi afashe icyemezo cyo kubana ubuziraherezo na Dalda Simbi bari bamaranye imyaka itatu bakundana.

Djihad na Dalda basezeranye mu idini ya Islam tariki ya 15 Gicurasi 2021 mu mujyi wa Anvers mu Bubiligi, nyuma y’amezi abiri amwambitse impeta ya fiancailles.

Djihad n’umukunzi we bateganyaga gukorera ubundi bukwe mu Rwanda tariki ya 27 na 29 Ukuboza 2021, ariko burasubikwa kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

2.Jacques Tuyisenge ukinira APR FC

Kapiteni wungirije mu ikipe y’igihugu Amavubi, akaba kapiteni wa APR FC, Jacques Tuyisenge, tariki ya 21 Kanama 2021 nibwo yasezeranye imbere y’Imana kubana akaramata na Musiime Recheal Jordin bari basanzwe babana.

Umuhango wo gusaba no gukwa wabaye ku wa Gatanu tariki ya 20 Kanama 2021 ubera mu Karere ka Kicukiro mu murenge wa Ndera.

Tariki ya 18 Gashyantare 2021, Jacques Tuyisenge na Jordin bari basezeranye imbere y’amategeko, nyuma yuko ubukwe bwabo bwari bumaze igihe busubitswe na Coronavirus.

3.Muvandimwe JMV ukinira Rayon Sport

Myugariro wa Rayon Sports, Muvandimwe JMV na Umwari Rurangwa Irene [Soleil] basezeranye kubana akaramata tariki ya 22 Kamena 2021.

Ku Cyumweru tariki ya 20 Kamena 2021, muri The Manor Hotel mu Mujyi wa Kigali, Muvandimwe yasabye Soleil ubu wamaze kwibaruka imfura ye ko bazabana akaramata undi nawe arabyemera, ni nyuma y’imyaka umunani bari bamaze bakundana.

4.Nyandwi Sadam ukinira Musanze FC

Ku wa Gatandatu tariki ya 6 Ugushyingo nibwo myugariro wo ku ruhande rw’iburyo mu ikipe ya Musanze FC, Nyandwi Saddam yasezeranye n’umukunzi we mu idini ya Islam i Nyamirambo kwa Kadafi.

Ni umuhango wabanjirijwe no gusezerana imbere y’amategeko ku wa Kane tariki ya 4 Ugushyingo 2021 mu murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge.

5.Byilingiro Lague ukinira APR FC

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi na APR FC, Byiringiro Lague tariki ya 7 Ukuboza 2021 yakoze ubukwe na Uwase Kelia bari bamaze imyaka igera muri 4 bakundana, ubu bukwe bwitabiriwe n’umujyanama wihariye wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda mu by’umutekano akaba na perezida w’icyubahiro wa APR FC, Gen James Kabarebe wemeye kububakira.

Tariki ya 28 Nzeri 2021, Byiringiro Lague yafashe icyemezo yambika Kelia impeta ya fiançailles, amusaba ko yazamubera umugore, undi yarabyemeye ndetse mu gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 30 Nzeri 2021 basezerana imbere y’amategeko mu Murenge wa Nyarugenge, Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

6.Areruya Joseph wo muri Team Rwanda 

Ku Cyumweru tariki ya 4 Mata 2021, umukinnyi w’ikipe y’igihugu yo gusiganwa ku magare, Areruya Joseph yakoze ubukwe na Uwera Josephine, ni ubukwe bwagombaga kuba muri Gashyantare 2021 ariko buza kwimurwa bitewe n’icyorezo cya Coronavirus.

7.Urwibutso Nicole wa IPRC South WBBC

Tariki ya 6 Werurwe 2021 nibwo Urwibutso Nicole ukinira ikipe y’igihugu ya Basketball yakoze ubukwe na Yves Nyirigira nyuma y’imyaka 6 bakundana, mu bukwe bwabo bwagaragayemo agashya, Nicole bitewe n’urukundo akunda Basketball, yifotozanyije umupira wa Basketball bitungura benshi.

8.Niyomufasha Euphrance wa RRA WVC

Niyomukesha Euphrance umukinnyi w’ikipe ya RRA WVC n’ikipe y’igihugu ya Volleyball mu bagore, tariki ya 12 Werurwe 2021 yakoze ubukwe na Mucyo Philbert akaba umunyamabanga w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB).

Ni nyuma yuko tariki ya 4 Werurwe aba bombi basezeranye imbere y’amategeko mu Murenge wa Niboye mu karere ka Kicukiro.

9.Mukengerwa Benjamin – REG BBC

Mukegengerwa Benjamin umukinnyi wa REG ukomoka muri DR Congo, yarashakanye n’umunyarwandakazi, Divine Grâce usanzwe na we umenyerewe muri uyu mukino wa Basketball.

Bakoze ubukwe tariki ya 4 Kamena 2021 bakaba bari basanzwe babana aho banafitanye umwana w’umuhungu w’imyaka 3.

10.Icyishatse Hervé – REG BBC

Icyishatse Hervé ni umukinnyi wa Basketball mu ikipe ya REG BBC akaba yarakoze ubukwe na Niwenshuti Mignone ku wa Gatandatu tariki ya 18 Ukuboza 2021, ni nyuma y’uko mu ntangiriro z’Ugushyingo 2021 bari basezeranye imbere y’Amategeko. 

Bizimana Djihad n'umukunzi we Dalda Simbi(Image:Inyarwanda)

Jacques Tuyisenge n'umukunzi we Musiime Recheal Jordin

Muvandimwe JMV n'umukunzi we Rurangwa Irene

            Nyandwi Sadam n'umukunzi we 

Byiringiro Lague n'umukunzi we Uwase Kelia

Areruya Joseph n'umukunzi we Uwera Josephine

Urwibutso Nicole n'umukunzi we Yves Nyirigira

Niyomukesha Euphrace n'umukunzi we Mucyo Philbert

Mekengerwa Benjamin n'umukunzi we Divine Grâce

Icyishatse Hervé n'umukunzi we Niwenshuti Mignone