AFCON:Rwabuze gica hagati ya Senegal na Guinea Conakry

AFCON:Rwabuze gica hagati ya Senegal na Guinea Conakry

 Jan 14, 2022 - 13:29

Ikipe ya Senegal yanganyije na Guinea Conakry kuri uyu wa Gatanu ku munsi wa kabiri w'imikino y'amatsinda.

Senegal ya Sadio Mane yananiwe kubona amanota atatu kuri uyu wa Gatanu mu mukino yakinagamo na Guinea Conakry ya Naby Keita bakinana muri Liverpool.

Wari umukino w'umunsi wa kabiri w'imikino y'amatsinda mu gikombe cya Afurika, aho mu itsinda B Senegal yari yakinnye na Guinea Conakry ndetse aya makipe akaba ari nayo ahabwa amahirwe yo kuyobora iri tsinda.

Ni umukino waranzwe no kutaboneka k'uburyo bukomeye cyane bwabyara igitego ku makipe yombi, ibi byanatumye amakipe yombi arangiza igice cya mbere ari ubusa ku busa.

Mu gice cya kabiri Senegal yagarukanye imbaraga kurusha mu gice cya mbere nyuma y'uko byagaragaraga ko Sadio Mane yahawe uburenganzira bwuzuye bwo kujyana umupira imbere bituma Bouna Sarr na Boulaye Dia batangira kubona uburyo bwinshi n'ubwo bagiye babupfusha ubusa.

Senegal yagiye ibona amahirwe menshi ariko ikayatera inyoni birangira igitego kibuze. Ku ruhande rwa Naby Keita na Guinea ye, nabo banyuzagamo bakarema uburyo bwabyara igitego ariko bikomeza kugorana.

Muri iri tsinda rya B, Senegal na Guinea Conakry nizo ziyoboye urutonde dore ko zinganya amanota ane. Ndetse ibi bihugu bibiri nibyo bihabwa amahirwe menshi yo kuzamuka muri iri tsinda.

Senegal yanganyije na Guinea Conakry(Net-photo)