Amavubi yasuzuguriwe I kigali na Mali

Amavubi yasuzuguriwe I kigali na Mali

 Nov 11, 2021 - 16:08

U Rwanda rwandagajwe imbere y’abanyarwanda maze yigishwa umupira karahava.

Ni umukino watangiranye no guhabwa igihembo cy’ishimwe kuri Niyonzima Haruna wari ugiye gukina umukino we w’ijana n’itanu n’ubwo atari ari mu babanje mu kibuga.

Umukino watangiye ubona amakipe yombi afite icyizere cyo gutsinda umukino kuko Mali yari imaze kumva inkuru ko Uganda yamaze kunganya na Kenya.

Yari inkuru ishimishije ku mpande zombi kuko u Rwanda rwari gutsinda umukino maze rukava ku mwanya wa nyuma naho Mali yo igitutu cyari kimaze kugabanuka.

Umukino watangiye impande zombi zinganya imbaraga ku buryo wabonaga ntaho igitego kiri buve ku mpande zombi.

Hakiri kare cyane abakinnyi b’inyuma mu ikipe y’amavubi bakoze ikosa ryaviriyemo ikarita itukura ku ruhande rw’amavubi ku munota wa 8 Bizimana Djihad yasohowe mu kibuga kubera ikosa yari akoreye abasore ba Mali.

Bizimana Djihad yerekwa ikarita itukura (Net Photo)

Byasaga  nkaho u Rwanda rutahabwaga amahirwe menshi yo gutsinda na make rwari rufite yarimo ayoyoka.

Mali yari ibonye amahirwe yo gutsinda byoroshye doreko nubundi ariyo yahabwaga menshi.

Ku munota wa 19 Moussa Djénépo yafunguye amazamu. Byasaga nkaho ari inzozi mbi zitangiye ku basore ba Mashami Vincent.

Nta gihe na gito cyanyuzemo habe n’akaruhuko kuko abasore b’amavubi babaye nk’abavuye mu mukino maze ku munota wa 20 Ibrahima koné yatsinze igitego cya kabiri cya Mali.

Mali yakomeje kwiharira ari nako yigisha umupira abasore b’amavubi. Amavubi yakomoje kurwana n’ubuzima.

Igice cya mbere cyarangiye ari u Rwanda 0: 2 Mali.

Igice cya kabiri cyagarukanye icyizere cyasaga nk’icyayoyotse ku bafana n’abakinnyi b’amavubi.

Mali yashakaga kongera umubare w’ibitego yatangiye ikora impinduka Moussa Djénépo asimburwa na Moussa Doumbia naho Amavubi yari asigaye afite abakinnyi 10 , Mashami Vincent yari yaryumyeho.

Amakipe yombi yakomeje guherekanya umupira ariko Mali igakomeza kurusha Amavubi.

U Rwanda ibyiringiro byarwo byari kuri rutahizamu w’abanyarwanda Sugira Ernest ariko ntiyabashaga gukina kuko yari afashwe n’abakinnyi ba Mali batatu.

Amavubi yatangiye gutakaza imipira bya hato na hato ari nako havamo amakosa menshi  yakorwaga n’abakinnyi bo hagati barimo Niyonzima Olivier Saif, Mali yateraga mu izamu ariko ntihagire irivamo igitego.

Ku munota wa 60 w’umukino Mali yasimbuje Ibrahima Koné wari watsinzemo igitego asimburwa na Kalifa Koulibaly. Ni mugihe Amavubi yari atarakora impinduka iyo ariyo yose.

Nyuma y’iminota 5 gusa ubwo hari ku munota wa 65 Mashami Vincent yasimbuje azana batatu barimo Nshuti Innocent wasimbuye Nshuti Dominique Savio, Rafael York asimburwa na Nishimwe Blaise naho Ernest Sugira asimburwa na Danny Usengimana.

Amavubi yatangiye kugerageza kwiharira umupira n’ubwo byari bigoye.

Mali yabonaga itangiye gutakaza imbaraga yongeye gusimbuza izana Lassine Sinayiko asimbura ADAMA Traoré naho Mohamed Camara asimburwa na Diadie Semassekou.

Mashami Vincent yakoze izindi mpinduka azana Eric Rutanga asimbura Manishimwe Emmanuel.

Mali ntiyoroheye u Rwanda kuko ku munota wa 88 Kalifa Koulibaly yatsinze ikindi gitego cya 3 kuri Mali naho Amavubi afite ubusa.

Umukino warangiye ari ibitego bya Mali 3-0 bw’amavubi yari yakiriye umukino kuri Stade Regional Nyamirambo.