Nyuma y'uko FERWAFA itangaje ko igice cya kabiri cya shampiyona y'ikiciro cya mbere kizakinwa nk'uko hakinwe icya mbere, mu mpera z'iki cyumweru nibwo umunsi wa 16 urakinwa ndetse hari n'imikino ikomeye cyane.
Gusa kuri uwo munsi hari abakinnyi b'amakipe atandukanye batemerewe gukina kubera ibibazo by'amakarita yiganjemo ay'umuhondo bujuje atabemerera gukina.
Mu bakinnyi 11 batemerewe gukina uyu munsi harimo abakinnyi babiri bakomeye ikipe ya APR FC isanzwe yifashisha hagati mu kibuga.
Mugisha Bonheur na Ruboneka Jean Bosco bakina mu kibuga hagati mu ikipe ya APR FC, ntabwo bazagaragara mu kibuga ubwo bazaba bahura na Gicumbi FC.
Niyibizi Ramadhan ukinira As Kigali na we ntabwo yemerewe gukina, Nkurunziza Felicien wa Espoir FC nta hari hamwe na Iradukunda Simeon wa Gorilla FC. Kiyovu Sports nayo izakina na Gorilla FC idafite Nshimiyimana Ismail, Ngabonziza na Nshuti Savio Dominique ba Police FC ntabwo bazagaragara ku mukino izakiramo Etoile de L'Est.
Aboubakar Gibrin Akuki kizigenza wa Mukura, ntabwo azaba ahari ku mukino izakiramo Rayon Sports kubera ikarita y'umutuku yahawe ku mukino batsinzemo APR FC. Bugingo Samson wa Rutsiro FC na we ntazakinira ikipe ye, ubwo izaba ikina na Etincelles FC.
Uko imikino ipanze ku munsi wa 16 wa shampiyona:
Ku wa Gatandatu:
12:30: Gasogi United Vs Marine
15:00: Gorilla FC Vs Kiyovu Sports
15:00: Mukura VS Vs Rayon Sports
Ku Cyumweru:
12:30: Police FC Vs Etoile de L'Est
15:00: AS Kigali Vs Espoir
15:00: Bugesera FC Vs Musanze FC
15:00: Gicumbi FC Vs APR FC
15:00: Rutsiro FC Vs Etincelles
Mugisha Bonheur na Ruboneka ntibazakina uyu munsi
Gibrin Akuki ntazakina na Rayon Sports kubera ikarita itukura