Dore abakinnyi batemerewe gukina umunsi wa 16 wa shampiyona, barimo abakinnyi 2 bakomeye ba APR FC

Dore abakinnyi batemerewe gukina umunsi wa 16 wa shampiyona, barimo abakinnyi 2 bakomeye ba APR FC

 Feb 11, 2022 - 05:54

Mu mpera z'iki cyumweru ubwo shampiyona iraba ikomeza hari abakinnyi batemerewe gukina kubera amakarita.

Nyuma y'uko FERWAFA itangaje ko igice cya kabiri cya shampiyona y'ikiciro cya mbere kizakinwa nk'uko hakinwe icya mbere, mu mpera z'iki cyumweru nibwo umunsi wa 16 urakinwa ndetse hari n'imikino ikomeye cyane.

Gusa kuri uwo munsi hari abakinnyi b'amakipe atandukanye batemerewe gukina kubera ibibazo by'amakarita yiganjemo ay'umuhondo bujuje atabemerera gukina.

Mu bakinnyi 11 batemerewe gukina uyu munsi harimo abakinnyi babiri bakomeye ikipe ya APR FC isanzwe yifashisha hagati mu kibuga.

Mugisha Bonheur na Ruboneka Jean Bosco bakina mu kibuga hagati mu ikipe ya APR FC, ntabwo bazagaragara mu kibuga ubwo bazaba bahura na Gicumbi FC.

Niyibizi Ramadhan ukinira As Kigali na we ntabwo yemerewe gukina, Nkurunziza Felicien wa Espoir FC nta hari hamwe na Iradukunda Simeon wa Gorilla FC. Kiyovu Sports nayo izakina na Gorilla FC idafite Nshimiyimana Ismail, Ngabonziza na Nshuti Savio Dominique ba Police FC ntabwo bazagaragara ku mukino izakiramo Etoile de L'Est.

Aboubakar Gibrin Akuki kizigenza wa Mukura, ntabwo azaba ahari ku mukino izakiramo Rayon Sports kubera ikarita y'umutuku yahawe ku mukino batsinzemo APR FC. Bugingo Samson wa Rutsiro FC na we ntazakinira ikipe ye, ubwo izaba ikina na Etincelles FC.

Uko imikino ipanze ku munsi wa 16 wa shampiyona:

Ku wa Gatandatu:

12:30: Gasogi United Vs Marine

15:00: Gorilla FC Vs Kiyovu Sports

15:00: Mukura VS Vs Rayon Sports

Ku Cyumweru:

12:30: Police FC Vs Etoile de L'Est

15:00: AS Kigali Vs Espoir

15:00: Bugesera FC Vs Musanze FC

15:00: Gicumbi FC Vs APR FC

15:00: Rutsiro FC Vs Etincelles

Mugisha Bonheur na Ruboneka ntibazakina uyu munsi

Gibrin Akuki ntazakina na Rayon Sports kubera ikarita itukura