Kuri uyu wa gatatu nibwo habaye imikino ibanza y'ikiciro cya mbere cy'igikombe cy'amahoro 2022, aho abenshi batunguwe n'intsinzwi ya Espoir FC ikaba ari nayo kipe yo mu kiciro cya mbere yatsinzwe.
Iri jonjora ryakinwe n’amakipe 18 aho nyuma yaryo amakipe 9 azazamuka azahita asanga andi 7 atarakinnye bagahita bakora tombola ya 1/8. Uyu munsi habaye imikino 7 ni mu gihe 2 isigaye izakinwa ejo.
Urebye imikino yabaye, yagenze uko benshi bari bayiteze uretse Espoir FC yo mu cyiciro cya mbere yatsinzwe na La Jeunesse 3-2, ni umukino wabereye kuri Stade Mumena.
Espoir niyo yabanje gutsinda ibitego 2, La Jeunesse irabyishyura ishyiramo n’icya 3.
Dore imikino yose yabaye uyu munsi uko yagenze
Heroes FC 1-2 Gasogi United
UR FC 0-6 Bugesera FC
Rutsiro FC 1-2 Etincelles FC
La Jeunesse 3-2 Espoir FC
Impeesa FC 0-1 Amagaju FC
Nyanza FC 0-1 FC Marines
Interforce FC 0-2 Etoile de l’Est
Iyi mikino yabonetsemo ibitego 19 aho umukino wa Bugesera na UR FC ariwo wabonetsemo ibitego byinshi. Kuri uyu wa kane Musanze FC irakira Intare FA, naho Gorilla FC yakire Gicumbi FC. Imikino yo kwishyura izaba hagati ya tariki 30 na 31 Werurwe 2022.
Nyuma y’imikino ibanza, biteganyijwe ko imikino yo kwishyura izaba tariki ya 30 na 31 Werurwe 2022.

