Tuyishimire Angelique ukinira iyi kipe y’abagore yo mu Cyiciro cya Kabiri ya Youvia WFC, yahise agwa muri koma(coma), ndetse n'abandi bakinnyi b'iyi kipe batatu barahungabana bikomeye.
Abandi bakinnyi bahungabanye ni Dukuzumuremyi Marie Claire, Muhayimpundu Ratif na Umutoni Uwase Denyse n'ubwo bo batagiye muri koma nka Tuyishimire.
Youvia WFC yari yaritwaye neza mu mikino yabanje, itsinda icyenda, inganya umwe ariko ntibyari bihagije ngo ibone itike yo kujya mu Cyiciro cya Mbere, kuko yageze kuri Kayonza WFC ikayitsinda ku giteranyo k'ibitego 6-4.
Amakuru meza kuri Tuyishimire Angelique ubu nuko yavuye muri koma, nyuma yo kuyimaramo iminsi itatu ariko akaba ataratangira kuvuga.
Umuyobozi w’Ikipe ya Youvia WFC, Ndarama Marc, yabwiye IGIHE ko Tuyishimire yamaze kuva muri koma, ariko ataratangira kuvuga.
Yagize ati:"Ntabwo akiri muri koma. Yagiyemo ku wa Gatandatu ayivamo ku wa Mbere. Ubu yaratashye, kuva ku wa Kane ari mu rugo."
"Gusa ntabwo aratangira kuvuga ariko na byo biri kugenda biza. Ariko arandika ku buryo ashatse ko muvugana mwabikora mu nyandiko."
Ndarama yakomeje asobanura ko uyu mukinnyi yavanwe mu kibuga ari ku cyuma kimwongerera umwuka, umutima utera cyane gusa bikaza kugenda bikira.
Ku byerekeranye no kuganiriza abakinnyi mbere y’imikino ikomeye nk’iyi kugira ngo hirindwe ibibazo nk’ibi, Ndarama yavuze ko bari babaganirije ko bakwiye kwakira ibiza kuba kuko bari batsinzwe umukino ubanza.
Ndarama ati:"Nk’umukino ubanza, twari twatsinzwe ibitego bine. Kubaganiriza tubabwira ko bavamo byari ibintu tugarukaho cyane. Bari babizi, twabigarukagaho cyane ko byose bishoboka yaba gutsinda cyangwa se kuba bitanagenda neza.”
Yongeyeho ko kuba ikipe ya Youvia WFC yarageze mu minota ya 80 yishyuye ibitego bine ikaza gutsindwa bibiri bikarangira igiteranyo ari ibitego 6-4 itsindiweho, byagira ingaruka nk’iriya ku muntu uwo ari we wese.
Indi kipe yatsindiye kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere cy’Abagore mu mwaka utaha w’imikino ni IPM WFC yatsinze AS Kabuye ibitego 3-1 mu mikino ibiri (0-1, 2-1).
Ikipe ya Youvia WFC yabuze itike yo kuzamuka mu kiciro cya mbere(Image:Igihe)
Youvia WFC yatsinzwe na Kayonza WFC
Tuyishimire Angelique yavuye muri koma ariko ntaravuga
