Javier Tebas uyobora La liga yemeje ko Real Madrid izasinyisha Mbappe na Haaland

Javier Tebas uyobora La liga yemeje ko Real Madrid izasinyisha Mbappe na Haaland

 Feb 18, 2022 - 16:18

Umuyobozi wa La liga Javier Tebas yemeza ko Real Madrid izasinyisha Kylian Mbappe na Erling Haaland kuko ariyo imeze neza mu by'ubukungu.

Javier Tebas yemeza ko Real Madrid izahiga amakipe yose bahatanye ikabasha gusinyisha Erling Haaland na Kylian Mbappe mu mpeshyi ya 2022.

Aba basore bombi byitezwe ko bazahindura amakipe ubwo isoko ry'igura n'igurisha rizaba rifunguwe, ndetse bakaba bifuzwa n'amakipe akomeye hafi ya yose.

Tebas yizera neza ko Real Madrid ariyo kipe ihagaze neza mu by'ubukungu ku buryo yabasinyisha bombi kurenza mukeba wayo FC Barcelona na Juventus nazo bivugwa ko ibifuza.

Javier Tebas yabwiye ikinyamakuru Goal ati:"Real Madrid izabona Kylian Mbappe na Erling Haaland kuko andi makipe[Barcelona & Juventus] afite ibibazo[By'ubukungu].

"Kuza kwa Mbappe ni amakuru meza cyane kuri La Liga. Byaba ari ibyishimo kuri La Liga. Ni ikintu kiza gishobora kuba kuri La Liga."

Real Madrid yagerageje kugura Kylian Mbappe mu mpeshyi ishize, ariko PSG yanga kumurekura. Mu gihe amasezerano ye asigaje amezi ane gusa, byitezwe ko uyu mufaransa azerekeza muri Real Madrid.

Ni mu gihe kandi ku ruhande rwa Erling Haaland amasezerano ye harimo ingingo imurekura[Release clause] ivuga ko mu mpeshyi uwamushaka yazana miliyoni 64 z'amapawundi.

Ikipe ya Real Madrid iri tayali kuba yazana aba basore bombi bigaragara ko aribo bashobora gusimbura ikiragano cya Lionel Messi na Cristiano Ronaldo bamaze imyaka myinshi bayoboye ruhago y'isi.

Byitezwe ko Mbappe azajya muri Real Madrid(Image:BBC)

Real Madrid irifuza na Erling Haaland(Image:Marca)