Arsenal yageze kuri Erling Haaland kera

Arsenal yageze kuri Erling Haaland kera

 Oct 24, 2022 - 10:47

Uwahoze ari mu bashinzwe gushakira Arsenal abakinnyi yasobanuye uko babonye Erling Haaland akiri muri Molde ariko bikarangira batamuzanye.

Umwongereza Brian McDermott wahoze ari mu bashinzwe gushakira Arsenal abakinnyi, avuga ko abavuga ko Arsenal yagakwiye kuba yarasinyishije Erling Haaland baba batazi neza uko byari biteye.

Mu 2018, Erling Haaland yatangiye kuba umwe mu bakinnyi bitegerezwa cyane muri Norway ubwo yatsindaga ibitego 20 mu mikino 50 yari amaze gukinira ikipe ya Molde.

Arsenal ni imwe mu makipe yageze mbere kuri uyu musore, ariko birangira muri Mutarama 2019 yerekeje muri Red Bull Salzburg yo Austria.

Erling Haaland yari imari ishyushye muri Molde (Image:Getty)

Uyu musore agenda arushaho gukurana umuvuduko mu bitego atsinda kuko yatsinze ibitego 29 mu mikino 27 yakiniye RB Salzburg, atsinda ibitego 86 mu mikino 89 yakiniye Borussia Dortmund ahita yerekeza muri Manchester City aguzwe miliyoni 51 z'amapawundi.

Erling Haaland akomeje gukora ibidasanzwe muri Premier league, aho amaze gutsinda ibitego 17 mu mikino 11 imaze gukinwa muri uyu mwaka w'imikino.

Brian McDermott avuga ko ubwo yabonaga Erling Haaland bisa n'aho papa we Alf Inge yari yaramaze gutegura urugendo ruzageza umuhungu we ku gasongero mu mupira w'amaguru ku isi.

Aganira na The Athletic, McDermott yagize ati:"Narebye Haaland inshuro eshatu, ndavuga nti uyu mwana ni bwoko ki? Nahuye na papa we ndetse tugirana ibiganiro byiza, ariko numvise bari bafite inzira bashaka kuri we.

"Ushobora kujya mu ikipe nkuru kuri iyo myaka ukibura. Simvuga ko ariko byari kumugendekera, kuko yari umukinnyi udasanzwe, ariko numvise we na papa we barashakaga ibitandukanye. Byasaga n'ibyamaze kwandikwa.

"Yagiye muri Salzburg, yego, ndabyumva. Muri Borussia Dortmund. Iyo uvuye hariya ushobora kujya muri Manchester City, Real Madrid, cyangwa ahandi. Bari baramaze kubitegura."

McDermott avuga ko babuze Haaland kuko bari bafite inzira yateguwe(Image:Getty)

Usibye Erling Haaland, hari abandi bakinnyi McDermott yarangiye Arsenal barimo myugariro William Saliba, Fransisco Trincao wakiniraga Braga na Elif Almas wari muri Fenerbache ariko ubu ukinira Napoli.

Saliba yaguzwe miliyoni 27 z'amapawundi mu 2019 ava mu ikipe ya Saint-Etienne nyuma aza gutizwa mu makipe arimo Saint-Etienne, Nice na Marseille, ariko ubu ni umwe mu bakinnyi Arsenal iri kugenderaho.