Nyuma yo kunganya n'ikipe ya Gicumbi FC ibitego bibiri kuri bibiri, umutoza wa Rayon Sports Jorge Manuel Paxiao da Silva yaganirije itangazamakuru agaruka kuri wo mukino.
Yagize ati:"Natangira mvuga ko tutakinnye neza uyu munsi. Sinzi impamvu. Twamaranaga umupira igihe kinini, ntabwo twihutaga. Ndetse n'abo twari duhanganye, mu gice cya mbere. Kuko abo twakinaga bakinnye igice cya mbere gusa. Byari byiza. Bazanye uburyo bwo kuguma inyuma bagerageza gukina imipira yihuta(Counter attacks).
"Ndatekereza ko iyi kipe(Gicumbi) ikina gutya buri gihe, imbaraga nyinshi, ndetse n'ubwiza bw'abakinnyi(Quality), ishobora kurwanira umwanya wa gatatu. Ndatekereza ko badakina gutya buri gihe. Kuko bakina gutya buri gihe ntibajya mu kiciro cya kabiri. Icyo ni igitekerezo cyange. Ariko ndabizi, amakipe iyo akina na Rayon Sports biba bitandukanye, bakina nk'abakinira ubuzima kandi turabizi ko tuba tugomba gukora ibitandukanye."
Paixao yakomeje avuga ko icyakoze itandukaniro mu mukino ari ingano y'ubushake n'ukwifuza ufitiye iyo ntsinzi, ndetse akemeza ko Gicumbi yari ikeneye iyo ntsinzi kurushaho.
Rayon Sports yanganyije na Gicumbi FC(Net-photo)
Gusa n'ubwo umutoza Paixao utoza Rayon Sports yumvikanaga nk'ushima cyane ikipe ya Gicumbi FC mu gice cya mbere, yagarutse ayinenga yivuye inyuma kugeza aho avuga ko ari ikimwaro ku mupira w'u Rwanda.
Ati:"Noneho ku mukino. Iyo mvuga ku mukino ngabanyamo igice cya mbere n'igice cya kabiri. Ibyabaye hano uyu munsi ni ikimwaro ku mupira w'u Rwanda. Kuko nubaha bagenzi bange bose ariko sinshobora kubaha umutoza ukora ibintu nk'ibi. Turakina nk'iminota icumi. Buri gihe umuzamu araryamye, cyangwa abandi bakinnyi. Iki ni igisebo ku mupira w'amaguru.
"Kuko rimwe na rimwe abantu bo muri Portugal barareba imikino. Ni iki batekereza kuri shampiyona iyo babonye ibintu nk'ibi? Hari ikintu navuga ngira inama abasifuzi. Mbere ibi byarabaga cyane i Burayi. Uzi impamvu byarangiye? Kuko iyo ibi bibaye umusifuzi yongeraho iminota 10, 12."
Umutoza Paixao anenga cyane ubu buryo bukunze gukoreshwa n'amakipe mu minota ya nyuma barya iminota mu rwego rwo kwirinda gutsindwa, kuko we avuga ko ashobora gutsinda, gutsindwa cyangwa kunganya ariko akaba ashaka gukina umupira ngo byibuze umufana wishyuye itike bimugoye aryoherwe na ruhago.
Akomeza avuga ko yabonye umukinnyi w'umukino(Man of the match) ari dogiteri n'abandi bashinzwe ubuzima bw'abakinnyi kuko aribo bakinnye cyane kurenza abakinnyi nyirizina, kuko bazaga mu kibuga buri kanya baje kuvura abakinnyi.
Nyuma y'uyu mukino Rayon Sports irahita itangira kwitegura umukino ubanza wa 1/2 mu gikombe cy'amahoro ifitanye na mukeba wayo APR FC ukaba uzaba ku wa Gatatu tariki 11/05/2022, ndetse n'uko amatike azagurwa bikaba byamaze kujya ahagaragara.
Umukino washyizweho ibiciro bidasanzwe(Image:Rwanda Magazine)
Uyu mukino waciye agahigo ko kuba uzagaragaraho itike ihenze kurusha indi mikino yose imaze gukinirwa ku butaka bw'u Rwanda, abanyacyubahiro (VVIP) bemerewe no guparika imodoka zabo muri Stade bazishyura ibihumbi 50 Frw naho abicara iruhande rwabo (VIP), imodoka zabo zigasigara hanze, bazishyura ibihumbi 20 Frw.
Abicara ahatwikiriye bazishyura ibihumbi 10 naho abicara ahasigaye hose hadatwikiriye bishyure ibihumbi bitanu, ubundi bihere ijisho Gikundiro na Gitinyiro zesurana.
