Umusifuzi Mateu Lahoz yakoze ibidasanzwe mu kibuga

Umusifuzi Mateu Lahoz yakoze ibidasanzwe mu kibuga

 Apr 5, 2022 - 17:34

Mu mukino wa shampiyona ya La liga muri Espagne umusifuzi yakoze agashya atanga amakarita ane y'umuhondo mu isegonda rimwe.

Ibi byabaye ku cyumweru mu mukino watangiye ikipe ya Getafe itsinze Mallorca igitego kimwe ku busa, abantu batangarira umusifuzi Mateu Lahoz usanzwe uzwi cyane mu mikino ikomeye muri Espagne.

Nk'uko byatangajwe na Give Me Sport, Lahoz yatanze aya makarita ku bakinnyi bane aho yasaga nk'ushaka kugaragaza ko ariwe uyoboye mu kibuga mu gihe batezaga akavuyo, n'ubwo asanzwe azwiho gutanga amakarita atitangiriye itama.

Abakinnyi babiri ba Getafe aribo Enes Unal na Sandro Ramirez, ndetse n'abakinnyi babiri ba Mallorca aribo Giovanni Gonzalez na Franco Russo bose beretswe amakarita y'umuhondo mu isegonda rimwe nyuma y'uko bari barakaje uyu musifuzi uzwiho kutavugirwamo.

Mateu Lahoz yavugishije abantu kubera ukuntu atanga amakarita(Image:Getty)

Uyu mukino warangiye umusifuzi Lahoz atanze amakarita 11 y'umuhondo ndetse n'ikarita imwe y'umutuku yeretswe Franco Russo, umwe muri babandi bane baboneye rimwe ikarita z'umuhondo.