Ikipe ya Kiyovu Sports ishaka igikombe cya shampiyona yamaze gusinyisha rutahizamu w'umurundi wakinaga muri Congo.
Benjamin Kasongo Lokando ni we mukinnyi ikipe ya Kiyovu Sports yasinyishije, akazatangirana n’igice cya kabiri cya shampiyona.
Uyu musore afite imyaka 24 y’amavuko, akaba yakinaga mu gihugu cya Congo ndetse akaba ari n'umukinnyi w'ikipe y'igihugu y'Uburundi.
Benjamin Kasongo Lokando kandi ni umuvandimwe wa Bigirimana Abedi na we ukinira ikipe ya Kiyovu Sports.
Amakuru ahari avuga ko uyu mukinnyi ari we uguzwe amafaranga menshi muri shampiyona y’u Rwanda gusa ariko ayo mafaranga ntago yatangajwe.
Amakipe yose yo mu Rwanda akomeje kugenda yiyubaka mbere y’uko isoko ry’igura n’igurisha rifunga imiryango dore ko rizafunga kuri uyu wa gatanu tariki ya 28 Mutarama 2022 saa sita z’ijoro.
Benjamin Kasongo Lokando wasinye muri Kiyovu Sports
