Kiyovu Sports yabonye intsinzi, Mukura yongera gushimisha abafana bayo ku munsi wa gatatu wa shampiyona

Kiyovu Sports yabonye intsinzi, Mukura yongera gushimisha abafana bayo ku munsi wa gatatu wa shampiyona

 Sep 15, 2022 - 14:13

Kiyovu Sports yafatiyeho itsinda umukino wayo wa gatatu, mu gihe Mukura Victory sports iri mu bibazo yakuye intsinzi i Rusizi.

Ni imikino y'umunsi wa gatatu wa shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda yakomezaga, ahari hateganyijwe imikino itatu ku bibuga bitandukanye.

Kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo, ikipe ya Gorilla FC yari yakiriye Kiyovu Sports yashakaga gutsinda umukino wa gatatu ngo igire amanota ikenda inganye n'iya mbere.

Kiyovu Sports yabonye igitego hakiri kare cyane, kuko ku munota wa kabiri gusa Mugenzi Bienvenue yari amaze kureba mu izamu rya Gorilla FC ryari ririnzwe na Mugisha.

Ku munota wa 19 nibwo ikipe ya Kiyovu Sports yabonye penariti nyuma y'uko Duru yari ashyize Bizimana Amissi hasi mu rubuga rw'amahina, iterwa neza na Elisa Ssekisambu atsinda igitego cya kabiri cya Kiyovu Sports.

Ku munota 56 Mbonyingabo Regis ukinira Kiyovu Sports yeretswe ikarita ya kabiri y'umuhondo azira gutinda kurengura umupira bimuviramo ikarita itukura, ahita asohoka mu kibuga gutyo.

Kiyovu Sports yakomeje kwataka izamu rya Gorilla FC ndetse Elisa Ssekisambu atsinda igitego cya gatatu ariko umusifuzi avuga ko habayeho kurarira igitego kirangwa.

Gorilla FC yabonye igitego cy'impozamarira cyatsinzwe na Iradukunda Simeon mu minota y'inyongera, umukino urangira ari ibitego 1-2.

Ku rundi ruhande ikipe ya Mukura Victory sports yabonye amanota atatu yayo ya mbere itsindira Espoir FC i Rusizi. Mukura yabonye intsinzi ku bitego bibiri byatsinzwe na Habamahoro Vincent, ndetse na Kubwimana Cedrick, mu gihe umuzamu Sebwato yakuyemo penariti yatewe na rutahizamu wa Espoir FC  Irokan Ikechukwu.

Undi mukino wabaye ni ikipe ya Rutsiro FC yari yakiriye Marine FC, birangira amakipe yombi anganya 1-1.

Kiyovu Sports niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona