Bizimana Djihad yiseguye anasaba  imbabazi abanyarwanda

Bizimana Djihad yiseguye anasaba imbabazi abanyarwanda

 Nov 12, 2021 - 15:42

Bizimana Djihad yasabye imbabazi abanyarwanda nyuma yo guhabwa ikarita y’umutuku ku mukino u Rwanda rwatsinzwe na Mali ibitego 3-0.

Biizimana Djihad ukinira KMSK dienze mu cyiciro cya kabiri mu bubiligi akaba n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yasabye imbabazi abanyarwanda nyuma yuko ku wa 11 uku kwezi mu mukino u Rwanda rwatsinzwemo ibitego 3-0 na Mali aho yakoze ikosa ryatumye ahabwa ikarita y’umutu.

Bizimana Djihad yatangiye asubuza abanyarwanda ati”Muraho neza! mfashe uyu mwanya nisegure nanasaba imbabazi aba sportif ndetse n'abanyarwanda muri rusange ku bw'ikosa nakoze mu mukino w'ejo hashize rigashyira ikipe muri rusange mu bibazo ,byose byari ukurwana ku ishema ry'igihugu ndetse n'ikipe yacu. Byarambabaje cyane kandi mu byukuri sinari mbigambiriye. Dukora amakosa nk'abantu kugirango tuyigireho ndizera ko dushyize hamwe tuzakomeza gukora cyane kugira ngo tugarure ibihe byiza mu mupira w'amaguru wacu.Murakoze amahoro y'Imana abane namwe.

Bizimana Djihad yasabye imbabazi abanyarwanda

Bizimana Djihad iki cyumweru nticyamugendekeye neza kuko yari aherutse kubona indi Karita itukura ubwo ikipe ye ya KMSK Dienze 

Bizimana Djihad asohowe mu kibuga ku mukino u Rwanda rwatsinzwemo na Mali ibitego 3-0 (Bizimana Djihad Instagram photo)