Manchester United yahuye n'uruva gusenya imbere y'ikipe yo mu kiciro cya kabiri

Manchester United yahuye n'uruva gusenya imbere y'ikipe yo mu kiciro cya kabiri

 Feb 5, 2022 - 03:04

Kuri uyu wa gatanu muri FA Cup, Middlesbrough yasezereye Manchester United hifashishijwe penariti.

Ni umukino wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu, aho muri FA cup Manchester United yagombaga kwesurana n'ikipe ya Middlesbrough iri ku mwanya wa karindwi mu kiciro cya kabiri mu Bwongereza.

Abakinnyi ba Manchester United bo rwose bari babandi tumenyereye, wenda agashya nuko Paul Pogba yari yagarutse mu kibuga nyuma y'igihe kinini yari amaze yaravunitse.

Umuzamu yari Dean Henderson, ba myugariro ari Dalot, Varane, Maguire na Luke Shaw. Mu gihe hagati hari Pogba na McTomnay, imbere yabo hari Fernandes, Sancho na Rashford naho umwataka ari Cristiano Ronaldo.

Aha abenshi bakekaga ko Middlesbrough itozwa na Chris Wilder ishobora kuba igihe gutsindwa ibitego byinshi, gusa iyi kipe imeze neza kuko imaze gutsinda imikino 8 mu mikino 12 imaze gukina itozwa n'uyu mutoza witwa Chris Wilder.

Ni Manchester United yagaragaje kwiharira umupira cyane kuko yasoje umukino iri ku kigero cya 71 ku ijana cyo kwiharira umupira, mu gihe Middlesbrough yari ku kigero cya 29%.

Ariko ibi byatangiye bizamba ubwo Cristiano Ronaldo yahushaga penariti ku munota wa 20', Manchester United yari ihawe iyi penariti nyuma y'uko myugariro Anfermee Dijksteel yari ashyize Paul Pogba hasi.

Nyuma y'iminota itanu gusa, Jadon Sancho yahise atsindira Manchester United igitego ubundi abafana bayo binaga mu bicu bakeka ko agakipe bagiye kugahabya bimwe bibi cyane.

Icyabaye nuko ikipe ya Manchester United yahize ikindi gitego ikakibura ahubwo ikaza kwishyurwa ku munota wa 64' ku gitego cyatsinzwe na Matt Croocks.

Byarangiye amakipe yombi agiye gukizwa na penariti maze ikipe ya Middlesbrough itangira ariyo itera iya mbere.

McNair yatangiye ayinjiza, Juan Mata wa Man.U nawe ahita ayinjiza, Payero arayinjiza, Maguire ahita ayinjiza. Howson arayinjiza na Fred ahita ayinjiza. Tavernier arayinjiza na Cristiano ahita ayinjiza. Sol Bamba arayinjiza na Bruno Fernandes arayinjiza.

Aha penariti eshanu zari zirangiye maze barakomeza. Watmore yayiteye arayinjiza na McTomnay arayinjiza. Dael Fry arayinjiza na Diogo Dalot arayinjiza. Hakurikiyeho Lee Peltier wa Middlesbrough arayinjiza ubundi umusore ukiri muto wa Manchester United witwa Antony Elanga ahita ayihusha.

Manchester United iba isezerewe muri FA cup kuri penariti umunani kuri zirindwi.

Cristiano Ronaldo yahushije penariti mu mukino(Net-photo)

Jadon Sancho yatsindiye Manchester United igitego(Net-photo)

Paul Pogba yari yagarutse mu kibuga(Image:The sun)

Abakinnyi ba Middlesbrough bishimira intsinzi(Net-photo)