Umudage Antonio Rudiger yashwishwurije ikipe ya Chelsea akinira

Umudage Antonio Rudiger yashwishwurije ikipe ya Chelsea akinira

 Feb 4, 2022 - 16:37

Myugariro w'umudage Antonio Rudiger ukinira Chelsea yongeye kwanga ubusabe bwo kongera amasezerano iyi kipe yamuhaga.

Ahazaza ha myugariro Antonio Rudiger muri Chelsea hakomeje kujya mu rungabangabo nyuma y'uko Chelsea yongeye kugerageza kongerera amasezerano uyu mugabo ariko akabyanga.

Amasezerano ya Antonio Rudiger muri Chelsea azarangirana n'uyu mwaka w'imikino uzarangira mu mpeshyi ya 2022, ariko nta kizere ko uyu mugabo azaguma muri Chelsea.

Kuri ubu bivugwa ko uyu myugariro ahembwa ibihumbi bisaga 100 by'amapawundi ku cyumweru, ndetse bwa mbere Chelsea ikaba yarashatse kumwongerera amasezerano ngo ijye imuhemba ibihumbi 140 ku cyumweru ariko akabyanga.

Ikipe ya Chelsea yari yongeye kubyutsa ibiganiro kuri uyu musore ndetse noneho ikamusezeranya kumuhemba ibihumbi bisaga 200 by'amapawundi ku cyumweru, ariko nabwo uyu mudage w'umunya-Sierra Leone ntabikozwa.

Ikipe ya Chelsea iracyafite ikizere ko hari igihe bizashoboka ko bakwemeza uyu musore kuba yasinya amasezerano mashya. Gusa igihari ni ko Chelsea igomba kongera amafaranga niba ishaka ko Rudiger aguma i Stamford Bridge.

Andi makuru akomeza avuga ko ikipe ya PSG na Real Madrid ziri mu makipe yaba yaraganirije Antonio Rudiger, ngo abe yamusinyisha igihe ayo masezerano yaba arangiye.

Ni mu gihe kandi mukeba wa Chelsea, ariwe Manchester United, nayo byavuzwe ko iri gukurikiranira hafi iby'uyu myugariro w'umudage ngo ibe yamutwara.

Bivugwa ko umudage Ralf Rangnick uri gutoza Manchester United, yaba ari umufana ukomeye wa Antonio Rudiger kuko ngo akunda imikinire ye.

Antonio Rudiger w'imyaka 28 yifuza gusinyira ikipe imuhemba byibuze ibihumbi 400 by'amapawundi ku cyumweru, ariko bigaragara ko Chelsea idashobora kuyamuha.

Gusa abakunzi ba ruhago banibaza niba hari indi kipe ishobora guhemba Antonio Rudiger ibihumbi 400 by'amapawundi ku cyumweru nk'uko abyifuza.

Amasezerano mashya ya Antonio Rudiger muri Chelsea akomeje kugorana(Net-photo)