Uwatumye Jurgen Klopp yanga gutoza Manchester United niwe watumye yongera amasezerano muri Liverpool

Uwatumye Jurgen Klopp yanga gutoza Manchester United niwe watumye yongera amasezerano muri Liverpool

 Apr 29, 2022 - 17:44

Jurgen Klopp utoza Liverpool avuga ko umugore we ariwe wamugiriye inama yo kuguma muri Liverpool, ndetse ari nawe watumye yanga gutoza Manchester United.

Mu gihe abenshi bari biteguye ko mu 2024 Jurgen Klopp azava muri Liverpool ubwo azaba asoje amasezerano ye, ku wa kane w'icyi cyumweru hasohotse inkuru ivuga ko uyu mudage yongereye amasezerano akaba azageza mu 2026.

Jurgen Klopp yatangaje ko mu kwezi gushize aribwo yafashe umwanzuro wo kuzava muri Liverpool mu 2024 ubwo amasezerano ye yari kuzaba arangiye, ariko umugore we witwa Ulla Sandrock akaba ariwe wamwemeje ko agomba kuguma muri Liverpool.

Ulla Sandrock yatumye Klopp yongera amasezerano muri Liverpool(Image:Rex)

Mu mashusho yasohowe kuri twitter ya Liverpool, Klopp yagize ati:"Nzaguma hano indi myaka ibiri...kandi si nge gusa. Oya, abatoza bange bose bazaguma hano, kandi ni ingenzi cyane.

"Kubera iki? Icyo nicyo kibazo ubu. Kubera ko Ulla ashaka kuhaguma, kandi nk'umugabo mwiza ni iki wakora mu gihe umugore wawe ashaka kuhaguma? Nawe urahaguma."

Mu kiganiro Jurgen Klopp yagiranye n'urubuga rwa Liverpool yagize ati:"Amasezerano y'ingirakamaro kurusha ayandi mu buzima bwange ni amwe na Ulla.

"Aho niho byatangiriye nanone. Twicaye mu gikoni ubundi Ulla aravuga ngo 'simbona tuva muri Liverpool mu 2024'. Ndavuga nti 'iki?!.' 

"Uko niko byose byatangiye, ubwo byatangiraga naratekereje nti reka tubitekerezeho. Ulla hano arahakunda."

Uyu mudamu kandi witwa Ulla akwiye gushimirwa kabiri n'abafana ba Liverpool kuko ni nawe watumye Jurgen Klopp atajya muri Manchester United mu 2014 ubwo iyi kipe yari imaze kwirukana David Moyes.

Mu 2019 umunyabigwi wa Manchester United witwa Phil Thompson yaganiriye na televiziyo yo muri Denmark avuga ukuntu Ulla yagiriye inama Jurgen Klopp yo kuterekeza muri Manchester United.

Thompson yagize ati:"Nagiranye nawe ikiganiro ku bwa Sky sports mubaza niba yararemewe Liverpool nayo ikaba yaramuremewe. Yarandebye arambaza ngo 'kubera iki?'.

"Ubwo nibwo yambwiye ko yashoboraga kuba yarafashe Manchester United, ariko umugore we yamubwiye ko bitaba aribyo.

"Ubwo Liverpool yahageraga, umugore we yamubwiye ko noneho byaba aribyo. Hari ikintu kidasanzwe aho. Bisa nk'aho yaba yararemewe Liverpool."

Ulla yagiriye inama Klopp yo kudafata Manchester United(Image:Manchester evening)

Mu 2015 Jurgen Klopp akigera muri Liverpool ntabwo byamworoheye kuko yasoje umwaka w'imikino ari ku mwanya wa munani. Gusa nyuma yagiye yubaka ikipe gake gake, ndetse abasha kuyisubiza ikuzo ku mugabane w'Uburayi.

Jurgen Klopp yabashije gutwara UEFA Champions league mu mwaka w'imikino 2018-2019, ndetse atwara igikombe cya shampiyona mu mwaka w'imikino 2019-2020 Liverpool yari imaze imyaka 29 cyarayinaniye.