AFCON:Algeria yatwaye igikombe giheruka yasezerewe isebye cyane

AFCON:Algeria yatwaye igikombe giheruka yasezerewe isebye cyane

 Jan 20, 2022 - 16:25

Ikipe ya Algeria yasezerewe mu gikombe cya Afurika nyuma yo kunanirwa gutsinda Ivory Coast ku mukino wa nyuma w'amatsinda.

Ikipe y'igihugu ya Algeria niyo yatwaye igikombe cya Afurika giheruka cyabaye mu mwaka wa 2019 ubwo yatsindaga Senegal ku mukino wa nyuma w'iryo rushanwa ryabereye muri Misiri.

Gusa ibyo Ivory Coast ntiyabyitayeho kuko ubwo Algeria yari ikeneye amanota atatu ngo ibashe kugira amanota ane irebe ko yazamuka mu itsinda E, Ivory Coast yayinyagiye bikomeye.

Ni umukino wari wafasahwe nk'amahirwe ya nyuma ku basore ba Belmandi ariko ntibyabakundiye ko bakomeza.

Ikipe ya Ivory Coast yabonye igitego cya mbere ku munota wa 22' gitsinzwe na Franck Kessie ukinira AC Milan ku mupira yari ahawe na Nicolas Pepe ukinira Arsenal.

Ibrahim Sangare ukinira PSV Eindhoven yatsindiye Ivory Coast igitego cya kabiri ku munota wa 39' ku mupira yari ahawe na Serge Aurier ukinira Villarreal.

Igice cya mbere cyarangiye ari ibitego bibiri bya Ivory Coast ku busa bwa Algeria, maze abanya-Algeria batangira kwiheba.

Mu gice cya kabiri ku munota wa 54' Nicolas Pepe yatsindiye Ivory Coast igitego cya gatatu ku mupira yari ahawe na Sebastian Haller ukinira Ajax Amsterdam noneho bihumira ku murari Abanya-Algeria bemera ko byarangiye.

Ku munota wa 60' Algeria yabonye amahirwe yo kubona igitego aho yahawe penariti, ariko Riyad Mahrez umupira akawutera igiti cy'izamu.

Ikipe y'igihugu ya Algeria yabonye igitego cy'impozamarira ku munota wa 73' cyatsinzwe na Sofiane Bendebka ku mupira yari ahawe na  Aissa Mandi.

Ku rundi ruhande muri iri tsinda ikipe ya Equatorial Guinea yo yatsinze Sierra Leone igitego kimwe ku busa, bituma Equatorial Guinea izamuka ari iya kabiri.

Iri tsinda rya E ryarangiye Ivory Coast ariyo iyoboye aho ifite amanota 7, Equatorial Guinea iba iya kabiri aho ifite amanota 6, Sierra Leone iba iya gatatu aho ifite amanota 2 naho Algeria iba iya nyuma n'inota rimwe.

Ivory Coast yafashije Algeria kuva mu irushanwa(Image:Daily mail)