Rayon Sports yongeye gutakaza amanota ku munsi wa 21 wa shampiyona

Rayon Sports yongeye gutakaza amanota ku munsi wa 21 wa shampiyona

 Mar 12, 2022 - 13:30

Mu mikino y'umunsi wa 21 wa shampiyona, Rayon Sports yananiwe gukura amanota atatu kuri Espoir FC yayitesheje amanota no mu mukino ubanza.

Kuri uyu wa gatandatu nibwo imikino y'umunsi wa 21 wa shampiyona ya Primus national league yatangiye, ahari hateganyijwe imikino ibiri ku isaha ya saa 15:00 ku bibuga bibiri.

Umukino wa mbere wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo aho ikipe ya Rayon Sports yari yakiriye Espoir FC, ndetse ikaba ari ikipe ikunze kuyigora cyane muri iyi myaka dore ko n'umukino ubanza aya makipe yanganyije ibitego 2-2.

Ni Rayon Sports kandi yari ije muri uyu mukino ifite amanota abiri gusa mu mikino ibiri iheruka, kuko yanganyije na APR FC ikongera ikananganya na Etoile de L'Est mu karere ka Ngoma.

Ku rundi ruhande na Espoir ntiyari ihagaze neza kuko mu mikino itatu iheruka nta ntsinzi yabonyemo, ahubwo yanganyije imikino ibiri itsindwa umukino uheruka yakinnyemo na Etincelles.

Ni Rayon Sports yinjiye mu mukino igaragaza kwataka ariko kutarimo kurema uburyo buremereye cyane imbere y'izamu rya Itangishatse jean Paul, n'ubwo abasore nka Dindjeke banyuzagamo bagahinduramo imipira itagize icyo itanga.

Ku munota wa 13 gusa nibwo umusore wa Espoir FC witwa Mbonyumwami Taibu yinjiye mu rubuga rw'amahina rwa Rayon Sports, ubundi Habimana Hussein bakunze kwita Eto'o amushyira hasi umusifuzi ahita atanga penariti.

Iyi penariti yatewe neza na Ndikumana Tresor ndetse ayinjiza neza cyane, ntibyashobotse ko Hakizimana Adolphe wari mu izamu rya Rayon Sports abasha gukuramo uwo mupira ngo atabare ikipe ye.

Rayon Sports yakomeje gusunika ngo irebe ko yakwishyura igitego, ndetse birayihira ibona igitego ku munota wa 40 cyatsinzwe na rutahizamu Musa Esenu ku mupira mwiza yari ahawe na Ishimwe Kevin.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya igitego kimwe kuri kimwe ubundi abakinnyi bajya kuruhuka banumva inama z'abatoza.

Mu gice cya kabiri Rayon Sports yagerageje gushaka igitego ariko igenda ihusha uburyo butandukanye, nk'aho ku munota wa 68 Musa Esenu yabonye uburyo n'umuzamu yasohotse mu izamu ariko umupira awutera hanze. Ku munota wa 82 Kwizera Pierrot yongeye kurekura ishoti rikomeye cyane mu izamu ariko umuzamu arawufata.

Rayon Sports yasoje uyu mukino iwunganyije ndetse bishyira akadomo ku cyizere gicye cyari cyigihari ko igihataniye igikombe cya shampiyona cy'uyu mwaka. Mu gihe APR FC na Kiyovu Sports zatsinda imikino yazo, zahita zirusha Rayon Sports amanota 12 yose.

Undi mukino wabaye ni ikipe ya Rutsiro FC yari yakiriye Bugesera FC, ndetse aya makipe nayo akaba yaguye miswi kuko yanganyije 1-1.

Indi mikino y'umunsi wa 21 wa shampiyona iteganyijwe kuri iki cyumweru, ndetse no ku wa mbere.

Abakinnyi Rayon Sports yabanje mu kibuga

Abakinnyi Espoir FC yabanje mu kibuga

Rayon Sports yongeye gutakaza amanota(Image:Rwanda Magazine)