Tour du Rwanda: Sandy Dijardin yegukanye etape, Renus aba umunyarwanda waje hafi

Tour du Rwanda: Sandy Dijardin yegukanye etape, Renus aba umunyarwanda waje hafi

 Feb 21, 2022 - 08:09

Agace ka kabiri ka Tour du Rwanda ubwo bavaga i Kigali berekeza i Rwamagana, kegukanwe na Sandy Dijardin ukinira Total Energies yo mu Bufaransa.

Kuri uyu wa mbere nibwo hari hatahiwe etape ya kabiri ya Tour du Rwanda aho abasiganwa bavaga Kigali berekeza mu karere ka Rwamagana. Abasiganwa babanje kuzenguruka muri Kigali ndetse bajya no gusoza babanza kuzenguruka mu karere ka Rwamagana inshuro 10.

Ni etape yari ifite ibirometero 148 na metero 300, ikaba yatangiye Goniez Alexandre ukinira ikipe ya Total Energies yo mu Bufaransa ariwe wambaye umwenda w'umuhondo kuko yari yatwaye  agace ka mbere ka Tour du Rwanda akoresheje iminota 4 n'amasegonda 41.

Ni isiganwa ryayobowe igihe kinini n'abagabo batatu bari bacomotse mu gikundi cy'abandi bakinnyi. Maatougui Nasr Eddine, Sabbahi El Houcaine na Stockman Michel bayoboye igihe kinini ariko Sabbahi we ubwo bari barimo bazenguruka Rwamagana yahise asigara.

Abanyarwanda barimo Mugisha Samuel na Mugisha Moise bagiye bagerageza gukurikira igikundi cyari imbere ariko birangira batabafashe ngo babatsinde.

Iyi etape rero byarangiye itwawe n'umukinnyi w'ikipe ya Total Energies yo mu Bufaransa akaba yitwa Sandy Dijadin. Uyu mukinnyi rero ku munsi wa mbere akaba yari yabaye uwa gatatu aho yarushwaga amasegonda ane na Goniez Alexander wari wabaye uwa mbere bakinana.

Kuko basoje mu gikundi, bivuze ko bakoresheje ibihe bingana, ubwo Alexander akaba aragumana umwenda w'umuhondo.

Uhiriwe Byiza Renus niwe munyarwanda waje hafi ku rutonde rw'uyu munsi akaba yaje ari ku mwanya wa gatanu. Imanizabayo Eric niwe munyarwanda wundi waje hafi, akaba yaje ku mwanya wa 25.

Kuri uyu wa mbere hakinwe etape Kigali - Rwamagana

Sandy Dijardin niwe watwaye etape ya Kigali Rwamagana