Ronaldo yashimagije Lionel Messi anavuga impamvu abakinnyi b'iyi minsi bitwara neza cyane kurushaho

Ronaldo yashimagije Lionel Messi anavuga impamvu abakinnyi b'iyi minsi bitwara neza cyane kurushaho

 Feb 3, 2022 - 16:12

Ronaldo Luís Nazário, rutahizamu wakiniye amakipe anyuranye, atangaza ko abona abakinnyi bo muri iki gihe bitwara neza kubarusha.

Ronaldo Luís Nazário de Lima ni rutahizamu abenshi badatinya kuvuga ko ariwe rutahizamu wa mbere wabayeho mu mateka ya ruhago kubera uburyo yatsindagamo ibitego.

Uyu munya-Brazil w'imyaka 45 yagiye ashimisha abakunzi be mu makipe atandukanye nka Real Madrid, FC Barcelona, PSV, Inter.Milan,Corinthians n'izindi.

Ronaldo Luís Nazário wakunzwe na benshi yatangaje ko impamvu abakinnyi b’iyi minsi baramba mu kibuga ari uko baba banitwara neza hanze y'ikibuga.

Ronaldo yagize ati “abakinnyi b'ubu ni beza kuturusha hanze y’ikibuga. Barya neza, baryama neza. Kuri twe byari bitandukanye, si ngombwa ko mvuga umubare w’abagore twari dufite ariko tekereza iyo tuba dufite imyumvire imwe.”

Uyu mugabo kandi yakomeje avuga ko iyo urebye abakinnyi nka Lionel Messi, Neymar Jr n’abandi, ari abakinnyi bitwara neza yaba mu kibuga no hanze yacyo.

Yagize ati “[Lionel] Messi ni urundi rwego, afite imbaraga na tekiniki. Aba ashaka gutsinda muri buri mukino. Neymar ni undi umukinnyi. Nizera ko Neymar hari icyo azageranaho n’ikipe y’igihugu ariko baba bamuvuga bitewe n’ubuzima bwe bwite.”

Ronaldo kandi yanatangaje ko kuri we abakinnyi beza bakina basatira izamu ku isi ubu ari umufaransa ukinira Real Madrid, Karim Benzema, Umunya-Poland Robert Lewandowski ukinira Bayern Munich, Umunya- Norway ukinira Dortmund, Erling Haaland na we aza akurikiraho kimwe na Kylian Mbappe umufaransa ukinira PSG.

Ronaldo Luís Názario yabaye rutahizamu ukomeye ku isi(Net-photo)

Ronaldo yashimye Lionel Messi na Neymar Jr(Image:The mirror)

Benzema na Lewandowski ni bamwe mu bakina basatira Ronaldo yemera(Net-photo)

Ronaldo yatangaje ko yemera Mbappe na Haaland(Net-photo)