Kwizera Pierrot aragaruka muri Rayon Sports

Kwizera Pierrot aragaruka muri Rayon Sports

 Dec 16, 2021 - 03:14

Umusore w'Umurundi witwa kwizera Pierre (Pierrot) ashobora kugaruka muri Rayon Sports muri uku kwa mbere.

Kwizera Pierrot ni umwe mu bakinnyi bahetse AS Kigali kuri ubu dore ko ayifasha byinshi hagati mu kibuga.

Uyu musore ntiyagendekewe neza n'umwaka w'imikino ushize dore ko asa n'aho atawukinnye kubera ikibazo cy'imvune zamuzonze.

Amakuru ahari aravuga ko uyu musore wanyuze muri Rayon Sports yaba ari mu nzira zigaruka muri iyi kipe ndetse mu isoko ryo mu kwa mbere.

Inkuru dukesha Radio10 iravuga ko ubu Kwizera Pierrot yamaze kumvikana na Rayon Sports ko mu kwa mbere ubwo amasezerano ye muri AS Kigali azaba arangiye azahita ahabwa miriyoni 5 agasinya umwaka umwe.

Pierrot yitwaye neza ubwo yari muri Rayon Sports kuko mu myaka itatu uyu musore yakiniye iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda, yatwaranye na yo ibikombe bitandukanye, yemwe anahembwa nk’umukinnyi mwiza wa shampiyona y’u Rwanda incuro ebyiri (2016 na 2017).

Pierrot yatandukanye na Rayon Sports mu mpeshyi y’umwaka wa 2018 yerekeza muri Al Oruba Sur Sports Club yo muri Oman, cyakora cyo ntibyaza kumuhira ko ayigiriramo ibihe byiza.

Gusa si Kwizera Pierrot gusa kuko uwitwa Ndekwe Felix ukinira AS Kigali nawe ashobora kwisanga muri Rayon Sports 

Kwizera Pierrot yitwaye neza muri Rayon Sports(Image:Isimbi)

Kwizera Pierrot ubu ari muri AS Kigali(Net-photo)