Hashize iminsi hacicikana amakuru ko amasezerano ya Mashami Vincent mu ikipe y'igihugu Amavubi yaba yararangiye, ndetse bikavugwa ko ubu igikorwa cyo gushaka umutoza w'ikipe y'igihugu cyatangiye.
Ubu FERWAFA yamaze kwandikira ibaruwa imenyesha Mashami Vincent ko nta gahunda yo kumwongereza amasezerano ihari, kandi bamubwira ko yemerewe kuba yashaka akazi mu yindi kipe.
Mashami Vincent watozaga Amavubi mu myaka isaga itatu ishize, amasezerano ye yarangiye tariki 02 Werurwe 2022 ndetse hari amakuru avuga ko uyu mugabo ashobora gusimbura Frank Nuttal utoza ikipe ya Police FC.
Muri 2018 Mashami Vincent yahawe amasezerano y’umwaka atoza ikipe y’igihugu Amavubi, yarangiye muri Kanama 2019 ubwo yahise ahabwa andi y’amezi 3 ndetse ahabwa intego kugira ngo azahabwe amasezerano y’igihe kirekire.
Yaje kugenda ayongerwa ndetse ayaherukaga ni ayo yahawe tariki 03/03/2021, ubwo FERWAFA yari yatangaje ko Mashami Vincent ari we ugomba gukomeza gutoza Amavubi aho yari yasinye amasezerano y’umwaka umwe, aho mu nshingano yari yahawe kugeza Ikipe y’Igihugu mu mikino ya kamparampaka yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 ariko bikaba byaramunaniye.
Mashami Vincent yamenyeshejwe ko atazongererwa amasezerano(Net-photo)
Ibaruwa FERWAFA yandikiye Mashami Vincent
