Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatandatu aho hahembwe imiryango ifasha urubyiruko kwiteza imbere n’urubyiruko rwageze ku bikorwa by’indashyikirwa (CYRWA: Celebrating Young Rwandan Achievers) bigahindura imibereho yarwo n’iy’igihugu.
Muri urwo rwego rw'urubyiruko rwageze ku bikorwa by'indashyikirwa niho hahembwe Mutabazi Yves w'imyaka 26.
Ni umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu ya Volleyball, yashimiwe ko ari umwe mu bitwaye neza mu mikino iheruka y’Igikombe Nyafurika cyabereye muri Kigali Arena, agafasha u Rwanda gutahukana umwanya wa gatandatu.
Mutabazi Yves, yavuze ko yashimishijwe cyane no guhabwa iki gihembo ku buryo atabona amagambo menshi yabisobanura.
Ati “Ndishimye cyane kuko nanjye ntabwo natekerezaga ko byashoboka. Volleyball ubusanzwe ni umukino uciriritse, udakunzwe cyane ariko ubu bitewe na kiriya gihembo numvise binshimishije ari ku ruhande rw’abakina Volleyball cyangwa umukino. Ku ruhande rwanjye ho ntabwo bisanzwe. Sinabona amagambo abisobanura.”
Mutabazi Yves yashyikirijwe igihembo(Image:Igihe)
Abajijwe niba igihembo yahawe hari imbaraga n’ishyaka gishobora gutera abandi, Mutabazi Yves yavuze ko ari icy’ingenzi kuko na we ubwe kizamutera gukomeza gukora cyane akabera urugero n’abandi.
Ati "Cyane, uretse n’abato, nanjye ubwanjye niba mbonye igihembo nka kiriya bintera imbaraga zo gukora cyane kuko numvako hari abantu bakunze ibyo bintu cyangwa hari abantu banshyigikiye.”
Yakomeje agira ati “Uko nkora cyane ni ko abato babireberaho, bagire ishyaka ryo gukora cyane no kuba bajya hariya. Bizadufasha cyane mu bijyanye no mu mutwe no kwitegura ndetse n’abantu bazajya babona ko hari ikintu Volleyball yashobora gukora.”
Kuri ubu, Mutabazi yamaze kubona ikipe ya Al Jazira SC yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, aho yasinye amasezerano y’umwaka umwe.
Ku wa Mbere ni bwo uyu mukinnyi wakiniye REG na Gisagara VC aherukamo, azerekeza muri Asia gukinira iyi kipe ye nshya.
Mutabazi Yves ni umwe mubashimiwe muri uwo muhango(Image:Igihe)
Mutabazi ufatwa nk’umwe mu bakinnyi bafite impano idasanzwe muri Volleyball, yatangiye gukinira Ikipe y’Igihugu Nkuru afite imyaka 19.
Mu byo yagezeho mu myaka amaze akina harimo gufasha u Rwanda kuba urwa kane muri All Africa Games zabereye i Brazzaville mu 2015.
Yatwaye Shampiyona y’imbere mu gihugu ari muri APR mu 2014 mu gihe kandi yakiniye Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 21.
