Hagiye gutangwa ibihembo ku bitwaye neza muri shampiyona y'u Rwanda

Hagiye gutangwa ibihembo ku bitwaye neza muri shampiyona y'u Rwanda

 Jul 1, 2022 - 01:57

Hyper Sports Group igiye gutanga ibihembo ku bitwaye neza muri shampiyona y'u Rwanda 2021-2022 mu byiciro byose, haba mu bagabo n'abagore.

Ni ibihembo bimenyerewe henshi hatandukanye, bikaba bitangwa ku mpera z'umwaka w'imikino hashimwa indashyikirwa muri uwo mwaka w'imikino. Gusa ni ibihembo bitamenyerewe mu Rwanda kuko atari kenshi byatanzwe.

Hyper Sports Group izatanga ibi bihembo by'abakinnyi bitwaye neza muri shampiyona y'ikiciro cya mbere n'icya kabiri, mu bagabo n'abagore mu mwaka w'imikino 2021-22.

Ibyiciro bizahatanirwa bigabanyije mu byiciro 13 birimo abagabo n'abagore. Hari umukinnyi w'umugabo witwaye neza, umukinnyi mwiza witwaye neza mu bagore, umukinnyi witwaye neza mu cyiciro cya kabiri, umukinnyi mwiza ukiri muto, umutoza mwiza w'umugabo, umutoza mwiza w'umugore, umutoza mwiza, umutoza mwiza mu cyiciro cya kabiri.

Hagiye guhembwa abitwaye neza muri shampiyona y'u Rwanda 2021-2022

Umuzamu mwiza w'umwaka, myugariro mwiza w'umwaka, umukinnyi mwiza wo mu kibuga hagati, rutahizamu mwiza, umufana mwiza w'umwaka.

Muri ibi bihembo kandi  hazahembwa umukinnyi mwiza w'umunyarwanda ariko ukina hanze y'u Rwanda, ndetse n'ikipe ifite imbuga nkoranyambaga zikora neza kurusha izindi.

Biteganyijwe ko kuva tariki 1 Nyakanga kugera tariki 6, hazatoranywa abakinnyi bazitabira amatora. Tariki 7 Nyakanga hazatangazwa abakinnyi bitabira amatora. Tariki 7 kugera tariki 28 Nyakanga uzaba ari umwanya wo gutora abazegukana ibihembo, naho tariki 30 Nyakanga nibwo hazatangazwa abatsinze.

Ndayishimiye Samuel washinze Hyper Sports Group Ltd

Mu kiganiro n'itangazamakuru, abayobozi ba Hyper Sports group bateguye iki gikorwa batangaje ko bazifashisha itsinda ry'abantu bagera ku 150 bazatoranya abakinnyi.

Mu bantu 150 bazatoranya abakinnyi, harimo 38% y'abanyamakuru, abakapiteni 16 b'amakipe y'icyiciro cya mbere ndetse n'abatoza 16, abatoza 10 na ba Kapiteni 10 b'icyiciro cya kabiri, ndetse n'abafana.

Images:Inyarwanda.com